Ikipe ya Rayon Sports yarezwe mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA kubera gusinyisha Diarra kandi kandi yarasinyishijwe na AFC Leopards.
Ismaila Diarra umunyamali ukinira Rayon Sports yarezwe na AFC Leopards muri FIFA azira kuyisinyira amasezerano yarangiza akongera agaca ruhinga agasinyira na Rayon abizi neza ko afite andi masezerano yashyizeho umukono.
Kuruhande rwa Isimaila Diarra bimeze neza biramutse bidahinduwe, amasezerano aherutse gusinya muri Rayon Sports yatumye kuri ubu ari we mukinnyi uhembwa amafaranga menshi aho azajya ahembwa arenga 1000 cy’amadorari ku kwezi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Kenya Futaa.com, Dan Mule umuyobozi wa AFC Leopards yatangaje ko Diarra bamaze kumurega muri FIFA kubera yasinyiye amakipe abiri abishaka kugeza aho yemeye gukinira Rayon Sports azi neza ko afitanye amasezerano n’indi kipe; AFC Leopards, ubusanzwe binyuranije n’amategeko ya FIFA.
Yakomeje ashimangira ko mugihe ikipe ya Rayon idateye iya mbere ngo isabe imbabazi haganirwe ku kibazo, bazakizwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA; Rayon Sports igafatirwa ibihano kubera bakinishije Diarra birengagize amasezerano yari yarabasinyiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com


