Raporo ngarukamwaka ya World Happiness y’agashami k’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ibihugu byishimye kuri uyu wa 20 Werurwe 2020 yashyize ibihugu by’Afurika birindwi mu icumi (7/10) bibabaye kurusha ibindi ku Isi.
Hari mu gihe abatuye Isi bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibyishimo (World Happiness Day) washyizweho kuva mu 2006.
Uru rutonde rw’ibihugu bibabaye ruyobowe na Afghanistan nk’igihugu kimaze igihe kirimo intambara n’amakimbirane bidindiza amahoro n’umutekano.
Ibihugu bitandatu by’Afurika: Sudani y’Epfo (2), Zimbabwe (3) n’u Rwanda (4), CAR (5), Tanzania (6) na Botswana (6) ni byo bikurikiyeho. Kuri uru rutonde kandi, Malawi iza ku mwanya wa 9.
Iyi raporo ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe ku bihugu 153 hagati y’umwaka wa 2017 na 2019. Ishingira ku mpamvu zirimo imibereho y’abaturage b’ibi bihugu. Impamvu ituma abatuye ibi bihugu batishima zirimo intambara, amakimbirane, Ibiza, ibyorezo, amateka mabi n’ibindi.
Ubundi iyo WHR ikora uru rutonde, ishyira ku isonga ibihugu byishimye kurusha ibindi ishingiye ku kuba bitarangwa cyangwa birangwa gake n’izi mpamvu zibabaza abaturage. Impavu zirimo: imyidagaduro, gusabana, urwunguko, ubwisanzure bw’abaturage, umutekano n’ibindi ni zo zituma igihugu gihabwa amanota meza kuri uru rutonde.
Mu bihugu byishimye, Finland ni yo iza ku mwanya wa mbere, Denmark ku mwanya wa kabiri, Ubusuwisi ku wa gatatu, Iceland ku mwanya wa kane kugeza ku mwanya wa cumi kuri Luxembourg. Igihugu cy’Afurika kiza ku mwanya wa mbere mu byishimo ni
Ibirwa bya Maurice biri ku wa 49, Libya igakurikiraho ku mwanya wa 80, Cote d’Ivoire ku wa 85.




4 Responses
Ibihugu 7 by’Afurika biri mu 10 bibabaye cyane ku Isi
Libya buriya irishimye kurusha rwanda?
Ibihugu 7 by’Afurika biri mu 10 bibabaye cyane ku Isi
Libya buriya irishimye kurusha rwanda?
Ibihugu 7 by’Afurika biri mu 10 bibabaye cyane ku Isi
Ibi bintu ntibisobanutse.Iyi Libya ndayibazaho.
Ibihugu 7 by’Afurika biri mu 10 bibabaye cyane ku Isi
Ibi bintu ntibisobanutse.Iyi Libya ndayibazaho.