Kenya: Abajura bibye urugi rwo ku biro bya polisi

Sangiza iyi nkuru

Polisi mu gace ka Bungoma muri Kenya irahiga bukware abantu bataramenyekana bibye urugi rwo ku marembo manini kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bungoma.

Ibinyamakuru byo muri Kenya bitangaza ko ubu bujura bwabaye mu cyumweru gishize gusa polisi ishaka kubihisha. Ibi ariko ntibyahsobotse kuko amakuru yasakaye kuko byabaye ngombwa ko polisi itangira kubaza abantu benshi baba bafite aho bahuriye n’ubu bujura.

Amakuru avuga ko abajura bashobora kuba bari mu itsinda ryaba ryarageze kuri Sitasiyo ya Bungoma kuwa Gatanu riri mu kibazo cy’umumotari.

Amakuru avuga ko “ Kuri ubu polisi yafashe umumotari umwe akaba ari guhatwa ibibazo. Polisi yizera ko abajura bibye urugi baba ai aba hafi aho.”

Iki kibazo cyo kuba abajura bajya kwiba urugi kuri polisi kiratwererwa kuba muri iki gihe agace ka Bungoma karabaye indiri y’amabandi anywa urumogi.

Umwe mu baturage, Omlando yabwiye MA Mkenya News yavuze ko nta kabuza nta muntu watinyuka kujya kuri polisi atafashe ibiyobyabwenge bimumara ubwoba n’ubwenge. Ati “ Urubyiruko muri aka gace ruri gukora ibintu bitangaje kubera urumogi. Biba buri kimwe ngo babone ayo kugura urumogi.”

Polisi ya Bungoma ntacyo iratangaza kuri iki kibazo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kenya: Abajura bibye urugi rwo ku biro bya polisi
    Muraho
    Ntuye mu mudugudu wa Gatorwa quartier ya Tete kuva batangira gukora muhanda uva kuri Snow uzamuka inyuma y’amashuri ya Muhoza I ugana mu Ibereshi amatiyo yaduhaga
    amazi barayaciye nta mazi abahatuye dufite ubu akavomo gasigaye ahitwa kuri Abayi abavomyi baba bacucitse. Mudukorere ubuvugizi umwanda uratwishe.

  2. Kenya: Abajura bibye urugi rwo ku biro bya polisi
    Muraho
    Ntuye mu mudugudu wa Gatorwa quartier ya Tete kuva batangira gukora muhanda uva kuri Snow uzamuka inyuma y’amashuri ya Muhoza I ugana mu Ibereshi amatiyo yaduhaga
    amazi barayaciye nta mazi abahatuye dufite ubu akavomo gasigaye ahitwa kuri Abayi abavomyi baba bacucitse. Mudukorere ubuvugizi umwanda uratwishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *