Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko mu byumweru bibiri biri imbere azakira mu biro bye ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abakuru b’ibihugu bombi bazakirwa muri Maison Blanche, nyuma y’amasezerano y’ubufatanye u Rwanda na RDC byasinyanye ku wa 27 Kamena.
Trump mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru, yavuze ko ariya masezerano agomba gushyira iherezo ku ntambara avuga ko u Rwanda na RDC byari bimazemo imyaka 30.
Yagize ati: “Ku wa 27 Kamena, ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda berekeje muri Maison Blanche gusinya amasezerano y’amahoro y’amateka twaganiriye.”
Yakomeje agira ati: “Bari bamaze imyaka 30 barwana. Habaye imfu miliyoni 7 ndetse bemeza ko imibare nyayo iri hejuru cyane kurenza iyo. Yari amakimbirane maremare kandi akomeye.”
Trump yunzemo ko mu byumweru bibiri biri imbere azakira ba Perezida Kagame na Tshisekedi mu rwego rwo kurangiza burundu amasezerano.
Amasezerano yasinywe ku wa 27 Kamena asaba Kinshasa gushyira iherezo ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Aya masezerano kandi ateganya ko u Rwanda na RDC bigomba kugira ubufatanye mu by’ubukungu, by’umwihariko ku bijyanye n’amabuye y’agaciro.


