20250711_203649

Perezida Kagame yirukanye ACP Ruterana n’abandi 218 muri RCS

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yirukanye mu rwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS), Assistant Commissioner of Prisons (ACP) George Ruterana na bagenzi be 218.

ACP Dr. Ruterana yari asanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Ishami ry’Ubuzima muri RCS.

Uru rwego ni rwo rwemeje ko we na bariya bagenzi be birukanwe n’Umukuru w’Igihugu, n’ubwo impamvu yatumye birukanwa itigeze itangazwa.

Itangazo rya RCS kandi rivuga ko Perezida Paul Kagame yasubije mu buzima busanzwe umunani bari abakozi ba ruriya rwego, abandi babiri barasezererwa.

Umukuru w’Igihugu kandi yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba Komiseri barimo CP John Bosco Kabanda wari Umuyobozi wa Diviziyo ishinzwe ubureremboneragihugu muri RCS, cyo kimwe na ba ACP Camille Gatete, Mugisha Munana Salim na Rutayisire Nshoza Emmanuel.

Ba Ofisiye bakuru 10, ba Ofisiye bato 14 na ba Suzofisiye n’abawada 60 na bo bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Usibye abirukanwe, abasubijwe mu buzima busanzwe, abasezerewe ndetse n’abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, hari na ba Ofisiye bakuru ba RCS bazamuwe mu ntera.

Aba barimo ba Chief Superintendent of Prisons (CSP): Moses Ntawiheba, John Dusa na Kamugisha Michael bahawe ipeti rya Assistant Commissioner of Prisons (ACP).

Ba Senior Superintendent (SSP): Béatrice Uwamahoro, Olive Mukantabana, Jean Pierre Olivier Bazambanza na Sengabo Emmanuel Hilary bo bazamuwe mu ntera bagirwa ba Chief Superintendent (CSP).

Ni mu gihe ba Superintendent (SP): Mukeshimana Marie Rose, Butare Godfrey, Ntakirutimana Eric, Mukeshimana Mwizerwa Dative, Niyindora Théoneste, Bugingo Janet, Ishimwe Emmanuel, Mbarushimana Alain Gilbert, Mugisha Alex Celestin, Muragizi Partick na Ntwari Rémy bazamuwe mu ntera bakagirwa ba Senior Superintendent (SSP).

Hari na ba Ofisiye bato bazamuwe mu ntera, barimo batatu bahawe ipeti rya Superintendent bavuye ku rya Chief Inspector (CIP), mu gihe 10 bahawe irya Inspector (IP) bavuye ku rya Assistant Inspector (AIP).

Ba Suzofisiye n’abawada na bo barimo abazamuwe mu ntera; barimo 62 bari ba Sergeant bagizwe ba Senior Sergeant, ba Corporal 20 bagizwe ba Sergeant mu gihe ba Warder 77 bahawe ipeti rya Corporal.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *