Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lucy Tamlyn, yatangaje ko urugendo rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye rwamaze gutangira.
Aya masezerano agamije gushyira iherezo ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, yasinywe mu mpera z’ukwezi gushize ku buhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ambasaderi Tamyln mu kiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yavuze ko gutangira gushyira mu bikorwa ariya masezerano bizahera ku gushyiraho urwego ruhuriweho rw’umutekano ruzaba rushinzwe guhuza ibikorwa byo gusenya FDLR.
Ati: “Nyuma y’imyaka 30 y’amakimbirane, mu by’ukuri igihe kirageze ngo imibabaro irangire kandi ubusugire bw’ubutaka bwa Congo bwubahwe. Ni yo mpamvu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimangiye ko aya masezerano y’amahoro agira ingengabihe na gahunda y’abahamya.”
“Rwose gahunda yo kuyashyira mu bikorwa yamaze gutangira, binyuze mu gushyiraho urwego ruhuriweho rw’umutekano ruhuza gusenya FDLR ndetse no gucyura buhoro buhoro Ingabo z’u Rwanda.”
Ambasaderi Lucy Tamyln yunzemo ko uruhande ruzananirwa gushyira mu bikorwa ariya masezerano ruzafatirwa ingamba z’ibihano.
Ati: “Nagira ngo nanavuge ko amasezerano asobanutse. Tweruye ko hazabaho ingaruka ibyiyemejwe nibiramuka bitubahirijwe: Ingambabihano, urugero ibihano n’izindi nkurikizi za dipolomasi.”
Amb. Lucy Tamlyn yagarutse kuri kimwe mu bikorwa biri mu rwego rw’ubukungu, aho yavuze ko hari umushinga wa $ miliyoni 760 w’urugomero rw’amashanyarazi ruzatanga amashanyarazi mu bihugu bya RDC, u Rwanda n’u Burundi ashimangira ko “hakenewe amahoro kugira ngo rukore.”
Ku wa 27 Kamena ubwo u Rwanda na RDC byari bimaze gusinyana amasezerano y’amahoro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe yabwiye mugenzi we ThĂ©rèse Kayikwamba Wagner wa RDC ko igihugu cye kigomba gusenya umutwe wa FDLR, u Rwanda na rwo rukavanaho ingamba z’ubwirinzi rumaze igihe rwarafashe.


