DNATest.Dreamstime-1024x538-1024x538-1

Uganda: Abafite imitima yoroshye basabwe kudapimisha DNA

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Uganda yagiriye inama abaturage b’iki gihugu yo kudakoresha ibizamini bya DNA, ngo kuko bisaba umutima ikomeye.

Umuvugizi w’iyi Minisiteri Simon Mundeyi, yabwiye itangazamakuru ko muri Uganda hari ubwiyongere bukabije bw’abakoresha biriya bizamini mu rwego rwo kumenya isano iri hagati y’abana n’ababyeyi.

Yavuze ko nko mu minsi itatu ishize Ikigo gikorerwamo ibizamini bya DNA cyakiriye abantu 94, barimo abagabo bashakaga kumenya niba abana barera ari ababo bangana na 95%, abagore bangana na 3% ndetse n’abana bifuzaga kumenya ababyeyi babo bangana na 2%.

Ubu bwiyongere bwatumye Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Uganda isaba abaturage b’iki gihugu bafite imitima yoroshye kudakoresha biriya bizamini; kuko 98% by’ababikoresha babona ibisubizo batifuzaga.

Yagize ati: “Turi kubona ubwiyongere bw’abana bakuze bashaka kugenzura niba abo bita ababyeyi babo ari bo bababyaye koko. Gusa ndagira ngo mburire abanya-Uganda, ntimugakoreshe ibizamini bya DNA keretse ufite umutima ukomeye.”

Yunzemo ati: “Igenzura twakoze ryerekana ko 98% by’ibisubizo biza biri ‘nĂ©gatif’. Ibaze umugabo wareze umwana imyaka 15 nyuma akaza gusanga atari uwe. Bitera ihungabana, cyane ku mwana. Mu rwego rwo kubyirinda rero, ntimukabikore. Mubeho nyuma muzipfire mu mahoro.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *