Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yasabye abagore n’abagabo kwibuka kuboneza urubyaro muri iki gihe bari kuguma mu ngo kubera icyorezo cya Coronavirus. Abanyarwanda kuva kuwa 21 Werurwe basabwe kuguma mu ngo nyuma y’aho umuntu wa mbere wanduye Coronavirus (COVID-19) agaragariye mu Rwanda. Ubutegetsi buvuga ko iki gihe kizamara ibyumweru bibiri. Ibi birumvikana ko ku bashakanye, bari kumarana igihe kirekire. MIGEPROF iti ” Turasaba abashakanye muri ibi bihe bya Coronavirus gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro kugira ngo birinde kubyara bitateganyijwe.” Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge avuga ko ” Iki gihe ari cy’ababyeyi kuba bakwicara, bakavugana n’abana babo, bagategura gahunda z’umuryango kuko ibi bihe birashira vuba abantu bagasubira mu kazi.” Mu 2007, U Rwanda rwasabye abaturage barwo nibura kubyara abana batatu. Imibare yerekana ko Abanyarwanda benshi ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 35. Kuri ubu abantu 525 batuye ku kilometero kimwe. Abaturage bakomeza kugaragaza imyumvire myiza ku ngingo yo kuboneza urubyaro n’ubwo hakirimo imbogamizi ndetse n’abana batatu bakaba bashobora kurerwa n’imiryango mbarwa.

6 Responses
MIGEPROF yasabye abashakanye kwibuka kuboneza urubyaro muri iki gihe bari kuguma mu ngo
Kuboneza
urubyaro
bikorwe
kuko tugomba
kubyara
abodushoboye
kurera tu
ksbakuza mu
buzima bwiza
ntacyo
batuburanye.
Njye mfite
abana 2 kandi
nifuza kuba
aribo
nigumanira.

Byiza cyane
MIGEPROF yasabye abashakanye kwibuka kuboneza urubyaro muri iki gihe bari kuguma mu ngo
Byiza cyane
MIGEPROF yasabye abashakanye kwibuka kuboneza urubyaro muri iki gihe bari kuguma mu ngo
Birakwiye kubyara abana bake
MIGEPROF yasabye abashakanye kwibuka kuboneza urubyaro muri iki gihe bari kuguma mu ngo
Birakwiye kubyara abana bake