MIGEPROF yasabye abashakanye kwibuka kuboneza urubyaro muri iki gihe bari kuguma mu ngo

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yasabye abagore n’abagabo kwibuka kuboneza urubyaro muri iki gihe bari kuguma mu ngo kubera icyorezo cya Coronavirus.

Abanyarwanda kuva kuwa 21 Werurwe basabwe kuguma mu ngo nyuma y’aho umuntu wa mbere wanduye Coronavirus (COVID-19) agaragariye mu Rwanda. Ubutegetsi buvuga ko iki gihe kizamara ibyumweru bibiri. Ibi birumvikana ko ku bashakanye, bari kumarana igihe kirekire.

MIGEPROF iti ” Turasaba abashakanye muri ibi bihe bya Coronavirus gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro kugira ngo birinde kubyara bitateganyijwe.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge avuga ko ” Iki gihe ari cy’ababyeyi kuba bakwicara, bakavugana n’abana babo, bagategura gahunda z’umuryango kuko ibi bihe birashira vuba abantu bagasubira mu kazi.”

Mu 2007, U Rwanda rwasabye abaturage barwo nibura kubyara abana batatu. Imibare yerekana ko Abanyarwanda benshi ari urubyiruko ruri munsi y’imyaka 35. Kuri ubu abantu 525 batuye ku kilometero kimwe.

Abaturage bakomeza kugaragaza imyumvire myiza ku ngingo yo kuboneza urubyaro n’ubwo hakirimo imbogamizi ndetse n’abana batatu bakaba bashobora kurerwa n’imiryango mbarwa.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. MIGEPROF yasabye abashakanye kwibuka kuboneza urubyaro muri iki gihe bari kuguma mu ngo
    Kuboneza
    urubyaro
    bikorwe
    kuko tugomba
    kubyara
    abodushoboye
    kurera tu
    ksbakuza mu
    buzima bwiza
    ntacyo
    batuburanye.
    Njye mfite
    abana 2 kandi
    nifuza kuba
    aribo
    nigumanira.

  2. MIGEPROF yasabye abashakanye kwibuka kuboneza urubyaro muri iki gihe bari kuguma mu ngo
    Kuboneza
    urubyaro
    bikorwe
    kuko tugomba
    kubyara
    abodushoboye
    kurera tu
    ksbakuza mu
    buzima bwiza
    ntacyo
    batuburanye.
    Njye mfite
    abana 2 kandi
    nifuza kuba
    aribo
    nigumanira.

  3. MIGEPROF yasabye abashakanye kwibuka kuboneza urubyaro muri iki gihe bari kuguma mu ngo
    Birakwiye kubyara abana bake

  4. MIGEPROF yasabye abashakanye kwibuka kuboneza urubyaro muri iki gihe bari kuguma mu ngo
    Birakwiye kubyara abana bake

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *