Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. David Muhoozi yasabiye imbabazi mu ruhame abagore batatu baherutse gukubitwa n’abashinzwe umutekano babahora kuba bari bishe amabwiriza yari yatanzwe na Perezida Yoweri Museveni.
Ku wa 25 Werurwe ni bwo Perezida Museveni yari yatanze ayo mabwiriza, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona.
Perezida Museveni yavuze ko ahagaritse itwara ry’abantu rya rusange ndetse n’ubucuruzi ku badacuruza ibyo kurya.
Nyuma y’umunsi umwe ayo mabwiriza ashyizweho, abashinzwe umutekano baramukiye mu bice bitandukanye bya Uganda mu rwego rwo guhangana n’abari banze kuyubahiriza.
Amafoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ku wa 26 Werurwe, yerekanye abashinzwe umutekano bakubita ibiboko abaturage, ku buryo bamwe mu bagore bananiwe kwihangana bagasuka amarira.
Abagore bagaragaye bakubitwa ni bo Gen. Muhoozi yari yatumiye kugira ngo abasire imbabazi mu ruhame.
Mu kiganiro Gen. David Muhoozi yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Uganda, yamaganye amakosa yakozwe n’abakozi n’urwego rushinzwe umutekano rwa LDU (Local Defense Unit) bagaragaye bakubita ibiboko bariya bagore, avuga ko abagaragaye bahohotera abaturage bari gukurikiranwa.
Gen. Muhoozi yagize ati” Imyitwarire babagaragarije (abagore) yari hejuru, idafite ishingiro kandi inababaje. Ndabasaba imbabazi ndetse nkanazisaba bagenzi bacu b’abenegihugu.”
Yakomeje agira ati”Abagizi ba nabi barafashwe kandi bazitabwaho. Kuva icyo gihe twashyizeho uburyo bwo kunoza imikorere- harimo guhindura amabwiriza, kugira ngo turusheho kugenzurwa no gushyiraho amategeko arambuye yo gukora akazi no kuyobora inzego z’umutekano mu bikorwa byazo, bijyanye no guhangana na COVID-19. ”
Abagore bakubiswe bose bari abazunguzayi bashakaga ibitunga abana babo. Mu rwego rwo kubafasha, Leta ya Uganda yanabahaye ubufasha bw’ibiribwa bizabatunga mu gihe cyagenwe cyo kuguma mu ngo zabo.


