Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga ruratangira kuburanisha Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu.
Kabila aregwa na Leta ya Kinshasa ibyaha bikomeye birimo “ubugambanyi, ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyoko muntu ndetse no kujya mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi.”
Ni ibyaha uyu munyapolitiki wayoboye RDC yashinjwe, nyuma y’uko muri Mata uyu mwaka yatangazaga ko agiye kuva mu buhungiro yarimo muri Afurika y’Epfo akerekeza mu mujyi wa Goma kuva muri Mutarama uyu mwaka ugenzurwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.
Joseph Kabila n’abantu ba hafi ye bemeza ko we na AFC/M23 bahuriye mu mugambi wo gushyira iherezo ku butegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi bita ubw’igitugu, ndetse bashinja uriya wamusimbuye ku butegetsi kuba ari we nyirabayazana y’uruhuri rw’ibibazo bitandukanye byugarije Congo.
Kabila aratangira kuburanishwa, nyuma y’amezi make Sena ya RDC imwambuye ubudahangarwa yari afite bwo kuba umusenateri ubuzima bwe bwose yari afite.
Mu gihe ibyaha aregwa yaba abihamijwe, byitezwe ko Kinshasa yamukatira igihano cy’urupfu nk’uko yabigenje ku barimo abayobozi bakuru ba AFC/M23.
Icyakora bijyanye n’ibiganiro uyu mutwe uri kugiranira na Leta i Doha muri Qatar, wasabye ko kiriya gihano cyafatiwe abayobozi bawo cyakurwaho; nk’imwe mu ngamba zirema icyizere hagati y’impande zombi.


