Medvedev-trump-1-gty-gmh-250801_1754070096026_hpMain_4x3_copy_1000x750

Umwuka w’intambara ukomeje gututumba hagati ya Amerika n’u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yamaze gutegeka ko amato abiri akoreshwa n’ingufu za nucléaire agendera munsi y’inyanja ashyirwa “ahantu hakwiye”, mu rwego rwo gusubiza “ku magambo y’ubushotoranyi” ya Dmitry Medvedev wahoze ari Perezida w’u Burusiya.

Trump yavuze ko yahisemo gusubiza, “mu gihe ariya magambo y’ubupfapfa no gutwika yaba arenze kuvuga.”

Yunzemo ati: “Amagambo ni ingenzi cyane, kandi akenshi ashobora kuganisha ku ngaruka zitateganijwe, ariko ndizera ko iyi itazaba imwe muri izo ngero”.

Trump ntiyigeze atangaza aho ariya mato y’intambara yoherejwe mu rwego rwo kubahiriza amahame agenga Igisirikare cya Amerika.

Perezida Trump mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wa Gatanu, yashimangiye ko igihugu cye cyiteguye bihagije kuba cyajya mu ntambara n’u Burusiya.

Ati: “Igikangisho cyashyizweho, kandi dutekereza ko bitari ngombwa. Rero ngomba kwitwararika cyane. Ibyo mbikora umunsi ku wundi ku bw’umutekano w’abaturage bacu. Igikangisho cy’intambara cyakozwe n’uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, hanyuma tugiye kurinda abaturage bacu.”

Medvedev kuri ubu usanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Inama y’Umutekano mu Burusiya, we na Trump bamaze iminsi bibasirana bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Byatangiye ubwo Trump yahaga Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya iminsi 10-12 nka nyirantarengwa yo kuba yashyize iherezo ku ntambara igihugu cye kirimo na Ukraine.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Nyakanga bwo Trump yari yakangishije Putin ko azazamura mu buryo bukomeye imisoro ku bicuruzwa by’u Burusiya birimo Peteroli n’ibindi bwohereza mu mahanga, naramuka atarangije intambara mu gihe cy’iminsi 50.

Medvedev wayoboye u Burusiya hagati ya 2008 na 2012, aheruka kuburira Trump ko buri nyirantarengwa aha u Burusiya ari intambwe iganisha ku ntambara.

Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Trump ari gukina umukino wa za nyirantarengwa n’u Burusiya: Iminsi 50 cyangwa 10,…Akwiye kumenya ibintu bibiri. Icya mbere, u Burusiya si Israel cyangwa Iran. Icya kabiri, buri nyirantarengwa ni igikangisho ndetse n’intambwe igana ku ntambara. Si hagati y’u Burusiya na Ukraine, ahubwo hagati yabwo n’igihugu cye.”

Mu ntangiriro za Nyakanga bwo Medvedev yagaragaje ko ibyo Trump avuga ari “ikinamico”, ashimangira ko u Burusiya butabyitayeho.

Ejo ku wa Gatanu si bwo bwa mbere Trump yari avuze ku magambo y’uriya wahoze ari Perezida w’u Burusiya, dore ko ku wa Kane w’iki cyumweru yari yamugaragaje nk'”umukuru w’igihugu byananiye wibwira ko akiri Perezida.”

Trump kandi yaburiye Medvedev gucunga ibyo avuga, amuteguza ko ari “kwinjira mu matware mabi cyane.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *