Matata Ponyo

Hamenyekanye aho Matata Ponyo wari waraburiwe irengero aherereye

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka Leadership et Gouvernance pour le Développement (LGD) rya Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryemeje ko ari mu buhungiro nyuma y’amezi abiri yaraburiwe irengero.

Matata Ponyo Mapon wabaye Minisitiri wa RDC hagati ya 2012 na 2016, yaburiwe irengero muri Gicurasi uyu mwaka nyuma y’amasaha make Urukiko Rushinzwe kurinda Itegekonshinga muri RDC rumukatiye imyaka 10 yo gukora imirimo y’agahato.

Byari nyuma yo guhamywa n’icyaha cyo kunyereza $ miliyoni 245 yari agenewe umushinga wo kubaka icyanya cy’inganda zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhizi cya Bukanga-Lonzo.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka LGD, Francklin Tshamala, ku wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi yabwiye abanyamakuru ko “Matata Ponyo ameze neza cyane aho ari mu buhungiro.”

Tshamala yavuze ko yavuganye na Matata kuri Telefoni, akamubwira ko ari mu buhungiro bitewe n’ubutegetsi bwa RDC bwirengagije ingingo y’Itegeko Nshinga ivuga ko “Nta Munye-Congo ugomba kwirukanwa ku butaka bw’igihugu, guhatirwa kujya mu buhungiro cyangwa se ngo ajyanwe kuba ahatari mu rugo rwe.”

Yunzemo ati: “Yatubwiye ko yagiye mu buhungiro bitewe n’ubutegetsi bwarenze ku ngingo ya 30 y’Itegeko Nshinga, igika cya 2. Igihe nikigera, tuzababwira aho yahisemo kuba.”

LGD yatangaje ko Matata azakomeza guharanira ko amategeko ya RDC yubahirizwa, afatanyije n’abandi banyapolitiki baba abari imbere mu gihugu cyabo n’abari hanze.

Iri shyaka n’ubwo ritaratangaza aho umuyobozi waryo aherereye, amakuru avuga ko ubwo yahungaga yanyuze mu mujyi wa Brazzaville agakomereza i Bruxelles mu Bubiligi aho bivugwa ko ari.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *