Pologne irateganya kuzaba itunze ibifaru by’intambara byinshi kurusha u Bwongereza, u Budage, u Bufaransa n’u Butaliyani byose hamwe mu 2030 nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo kugura ibindi bifaru 180 bya Koreya y’Epfo, K2.
Aya masezerano afite agaciro ka miliyari zisaga 6 z’amayero, ni yo ntambwe iheruka yo kwagura igisirikare cya Pologne, bitewe ahanini n’intambara yo mu gihugu cy’abaturanyi cya Ukraine ndetse n’ikibazo kiri ku mupaka na Belarus kuva mu 2021.
Kugeza ubu Pologne ikoresha 4.7 ku ijana by’umusaruro rusange w’igihugu mu kurinda umutekano, umugabane munini mu bihugu bya NATO ugereranije n’ibindi.
Minisitiri w’intebe wungirije akaba n’umuyobozi wa minisiteri y’ingabo, WÅ‚adysÅ‚aw Kosiniak-Kamysz, yanditse kuri X ati: “Iki ni ikintu kinini ku mutekano w’igihugu cyacu, ku nganda zacu. Amasezerano aratangira inzira yo kugarura gukorera ibifaru mu gihugu cyacu.”
Pologne izaba ifite ibifaru byose hamwe 1100 igihe amasezerano azaba arimo n’ibifaru 61 byakorewe muri Pologne ubwayo, azaba arangiye.
U Budage, u Butaliyani, u Bwongereza n’u Bufaransa bifite ibifaru byose hamwe 950. Ibihugu bibiri gusa bigize Umuryango wa NATO, u Bugereki na Turkiya ni byo bizagira ibifaru byinshi kurusha Pologne igihe amasezerano iheruka kugirana na Koreya y’Epfo azaba arangiye.
Turkiya kuri ubu ifite ibifaru 2,238 naho u Bugereki bukagira 1,344 nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.


