Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Sierra Leone (SLFA), ryageneye inkunga y’amafaranga amakipe y’iwayo yo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri.
Ibinyamakuru byo muri Sierra LĂ©one byavuze ko iri shyirahamwe ryageneye aya makipe ibihumbi 67 by’amadorali ya Amerika yo kuyafasha kwigobotora ubukene yatewe n’icyorezo cya Virusi ya Corona.
Ibihumbi 42 muri ariya mafaranga bigenewe amakipe yo mu kiciro cya mbere mu gihe ibihumbi 25 bisigaye bigomba gutwarwa n’anamakipe yo mu cyiciro cya kabiri.
Muri Sierra LĂ©one ho harabarurwa abantu babiri bonyine bamaze kwandura Coronavirus, mu gihe nta n’umwe muri bo urahitanwa nayo.
Sierra Leone yiyongereye ku bihugu bya Comores na Somalia byo ku mugabane wa Afurika byoherereje ibibugu by’amahanga inkunga yo kubifasha guhangana na Virusi ya Corona.
Sierra Leone ibaye igihugu cya mbere muri Afurika gifashe iya mbere mu gufasha amakipe yacyo, nyuma y’icyorezo cya Virusi ya Corona cyashegeshe inzego nyinshi zirimo b’umupira w’amaguru.


