Kyiv-drone-strike-DB-250323_1742716555164_hpMain_16x9

Ukraine iravugwaho gutwika ububiko bwa petelori mu Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli hafi y’aho baruhukira muri Sochi abategetsi b’u Burusiya batangaje ko ari igitero cy’indege zitagira abapilote za Ukraine.

Ikibuga cy’indege cya Sochi cyegereye aho hantu cyahagaritse ingendo nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Guverineri w’Akarere ka Krasnodar, Veniamin Kondratyev, kuri Telegram yavuze ko ibisigazwa bya drone byaguye ku kigega cya lisansi kandi abashinzwe kuzimya umuriro 127 barimo guhangana n’umuriro.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko hagati aho, igitero cya misile cy’u Burusiya cyasenye amazu n’ibikorwa remezo by’abasivili mu Mujyi wa Mykolaiv wo mu majyepfo ya Ukraine.

Nibura abaturage barindwi bakomeretse muri uyu mujyi, umaze kuraswa inshuro nyinshi n’Ingabo z’u Burusiya.

Serivisi ishinzwe ubutabazi muri Ukraine yavuze ko batatu mu bakomeretse barimo kuvurirwa mu bitaro.

Abategetsi b’u Burusiya bavuze ko igitero cy’indege zitagira abapilote ku ruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli rwa Sochi ari kimwe mu bitero byagabwe na Ukraine muri iyi weekend, byibasira ibigo byo mu Mujyi yo mu majyepfo y’u Burusiya ya Ryazan, Penza na Voronezh.

Guverineri wa Voronezh yavuze ko abantu bane bakomerekeye mu gitero kimwe cya drone.

Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yavuze ko ingabo zirwanira mu kirere zarashe indege zitagira abaderevu 93 zo muri Ukraine, 60 muri zo zikaba zari hejuru y’akarere kegereye Inyanja Yirabura.

Ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine zo zavuze ko u Burusiya bwohereje drone 83 na misile zirindwi mu ijoro ryakeye, 61 muri zo zikaba zarashwe.

Yongeyeho ko drone 16 na misile esheshatu byibasiye ahantu umunani.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *