Abakunzi ba ruhago bamaganye Perezida wa Rayon Sports wasabiye amakipe ubufasha mu gihe cyo kuguma mu rugo

Sangiza iyi nkuru

Abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, bamaganye icyifuzo cya Munyakazi Sadate uyobora ikipe ya Rayon Sports wasabye ko Leta yafasha amakipe guhemba abakinnyi muri iki gihe Abanyarwanda basabwa kuguma mu ngo.

Ni mu butumwa Bwana Sadate yanyujije ku rukuta rwa Twitter, bwasubizaga ubwo Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju aheruka kugenera abakinnyi b’imikino itandukanye mu Rwanda, abasaba kuba intangarugero mu gukurikiza amabwiriza n’ingamba zashyizweho mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, muri iki gihe abantu bose basabwe kuguma mu ngo zabo.

Perezida Sadatte yagize ati”Minisitiri twashimye ubutumwa, gusa nyuma y’iki cyorezo cyibasiye Isi, hashobora kuzaba ihungabana ry’ubukungu rishobora no gusenya ibigo, kubura akazi bikabona icyuho. Ni yo mpamvu dusaba Leta y’u Rwanda gufasha amakipe guhemba abakinnyi. “

“Guhemba abakinnyi navuze ni muri iki gihe abantu basabwe kuguma mu ngo zabo kugera igihe ibikorwa bya siporo bizasubukurirwa.” Murakoze.”

Ikifuzo cya Sadate cyamaganwe

Nyuma y’ubu butumwa, abakunzi ba ruhago nyarwanda bamaganye icyifuzo cya Perezida wa Rayon Sports, babishingira ku mpamvu zitandukanye.

Icya mbere bashingiyeho ni uko abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Rwanda bari mu binjiza amafaranga menshi, bityo bikaba bidakwiye ko Leta yashyirwaho umuzigo wo kubafasha kandi hari abaturage bababaye badahabwa ubwo bufasha.

Uwitwa Ntihemuka Serge yagize ati”Abakinnyi bahembwa ku kwezi ntabwo ari bo bababaje kurenza umuturage waryaga k’umunsi aruko akoze. Abakinnyi badafite ibyo kurya bafashwa nkuko abandi baturage bari gufashwa ariko gusaba Leta ngo ihembe abakinnyi rwose ibyo si byo.”

Iki gitekerezo cyashimangiwe na Niyonzima Patrick wagize ati”Ariko bino ndabona ari ubutesi kabisa. None se abo bakinnyi mwarebye abatishoboye mukabafasha cyangwa ahubwo akaba aribo musabira ubufasha? Ubu Leta iri gufasha abatishoboye ijye no gufasha abakinnyi ku giti cyabo? Iki gitekerezo ntabwo ngishyigikiye rwose. Nkunda Rayon Spoorts ariko ibi wapi.”

Twahirwa Eric na we yunzemo ati”Muyobozi byari byiza gusaba ubufasha, ariko ntibyumvikana ku bantu bahembwa buri kwezi ukuntu ibyumweru bibiri batangira gutaka inzara kimwe na bakarani cyangwa abayede. Rwose muzigishe abakinnyi gucunga umutungo babona.”

Imena Emmy we yagize ati”Bwana Sadate guhemba abakinnyi si byo byakabaye ngombwa kuko muri ibi bihe turimo Leta irangajwe imbere no gufasha abatishoboye ngo babone ibyo kurya. Ahubwo njye mbona ari mwe mwagafashije Leta buri munsi. Simbona wirirwa ushyiraho amamiliyoni mwabonye? Nukuri namwe mujye mushyira mu gaciro.”

Magingo aya amakipe menshi ku Isi ahangayikishijwe n’ikibazo cy’amakiro, gusa ayiganjemo ayo ku mugabane w’Uburayi yatangiye kwishakamo ibisubizo asaba abakinnyi bayo kugabanya imishahara.

Abakunzi ba ruhago mu Rwanda ntibumva impamvu abakinnyi bo mu Rwanda na bo batagakwiye kuba baganyirizwa imishahara, aho gusabirwa inkunga ya Leta.

Uwitwa Marbius yagize ati”Abandi bakinnyi hanze bemeye gukata imishahara yabo. Namwe mubavugishe, mubaganyirize imishara yabo, dore ko iki kibazo atari bo kiriho bonyine. Bagomba kugabanya 50% by’umushahara wabo, kugira ngo bafashe amakipe kutagwa mubihombo cyangwa gusenyuka.”

Muhire Rodrigue yunzemo agira ati”Nyakubahwa Perezida Sadate Munyakazi, Mwagize neza gusabira Abakinnyi ariko Ibigo byinshi byahagaritse amasezerano y’abakozi babo kandi ntabwo Basaba Leta kubabahembera. Nkubwije ukuri mu byihutirwa Leta itekereza shampiyona ntirimo muri bihe bikomeye.”

Hari n’abandi benshi bavuze ko niba hari abakunzi bashonje bagakwiye kujya ku tugari batuyemo bakabaha inkunga aho kugira ngo Leta ibagoboke nyamara na yo itorohewe n’uko izigobotora ingaruka za Virusi ya Corona.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Abakunzi ba ruhago bamaganye Perezida wa Rayon Sports wasabiye amakipe ubufasha mu gihe cyo kuguma mu rugo
    Sadate ararota maze Hari Amakuru ndi kumva ko Leta itazishyura abakozi bayo ukwezi kwa gatatu ngo kuko ntamafaranga ifite none uwo nawe ngo bamwishyurire abo akoresha … Hhh

  2. Abakunzi ba ruhago bamaganye Perezida wa Rayon Sports wasabiye amakipe ubufasha mu gihe cyo kuguma mu rugo
    Sadate ararota maze Hari Amakuru ndi kumva ko Leta itazishyura abakozi bayo ukwezi kwa gatatu ngo kuko ntamafaranga ifite none uwo nawe ngo bamwishyurire abo akoresha … Hhh

  3. Abakunzi ba ruhago bamaganye Perezida wa Rayon Sports wasabiye amakipe ubufasha mu gihe cyo kuguma mu rugo
    NYAMARA LETA ISHATSE YABAGOBOKA KUKO AKARI UMUGABO KABA KARI N’UNDI IBY’UKO BAHEMBWA AKAYABO NTACYO BIVUZE KUKO AMAFARAMGA ARI AMASHYITSI, KUBIREBANA N’ABATURAGE BYO LETA NITUGOBOKE KUKO BIRAKAZE NIBA UMUNTU ASIGAYE ARYA RIMWE K’UMUNSI KANDI NABWO NTAHAGE KANDI HAGISIGAYE 14 ZISHOBORA NO KONGERWA NI IBIBAZO GUSA

  4. Abakunzi ba ruhago bamaganye Perezida wa Rayon Sports wasabiye amakipe ubufasha mu gihe cyo kuguma mu rugo
    NYAMARA LETA ISHATSE YABAGOBOKA KUKO AKARI UMUGABO KABA KARI N’UNDI IBY’UKO BAHEMBWA AKAYABO NTACYO BIVUZE KUKO AMAFARAMGA ARI AMASHYITSI, KUBIREBANA N’ABATURAGE BYO LETA NITUGOBOKE KUKO BIRAKAZE NIBA UMUNTU ASIGAYE ARYA RIMWE K’UMUNSI KANDI NABWO NTAHAGE KANDI HAGISIGAYE 14 ZISHOBORA NO KONGERWA NI IBIBAZO GUSA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *