Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 6 Kanama 2025, urukiko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rwafashe icyemezo ku busabe bw’uwahoze ari minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba, wari wasabye ko abacamanza babiri bari mu rubanza rwe bakurwamo kubera ko atizeye ko batabogama.
Iki cyifuzo urukiko rwatangaje ko ntacyo kikimaze nyuma y’uko abacamanza bavugwa bikuye ku bushake mu rubanza nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ikomeza ivuga.
Constant Mutamba ukurikiranweho icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’amadolari yari agenewe kubaka gereza i Kisangani, yari yagaragaje gushidikanya ku kutabogama kw’abacamanza Justin Kibamba na Thomas Otshudi.
Mu nyandiko yandikiwe umwanditsi w’urukiko, uwahoze ari minisitiri yagaragaje “kubogama kugaragara” n “inyungu bwite” z’abo bacamanza bombi.
Icyakora, mbere y’uko urugereko rw’urukiko rw’iremezo rutanga icyemezo kibanziriza iki ku iyakirwa ry’iki cyifuzo, abacamanza bombi bikuye ku bushake mu rubanza.
Kwegura kwabo ku bushake rero byatumye iki cyifuzo gitangazwa ko nta mpamvu gifite.
Nyuma y’ibi, Urukiko rw’iremezo rushobora gukomeza iperereza kuri uru rubanza. Hashyizweho abacamanza bashya kugira ngo basimbure abacamanza beguye.
Iburanisha ryakomeje, kandi impaka ziribanda ku batangabuhamya bumvwa.
Uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba, yahise ashinjwa ibirego by’iterabwoba n’umugore witwa Marie-Paule Mukadi, umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ubuyobozi bukuru bushinzwe kugenzura amasoko ya Leta (DGCMP) akaba n’umuntu utanga amakuru mu rubanza rukomeje kuburanishwa n’urukiko rw’iremezo.


