Igisirikare cya Sudani kurwanira mu kirere ku wa Gatatu cyahanuye indege yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) yari itwaye abacanshuro b’abanya-Colombia, hicwa ababarirwa muri 40.
Ni amakuru yatangajwe ku ikubitiro na Televiziyo y’igisirikare.
Umwe mu basirikare ba Sudani utifuje gutangazwa amazina yabwiye Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa ko iyo ndege yarashwe igashwanyagurizwa ku kibuga cy’indege cya Nyala, i Darfur.
Iki kibuga cy’indege mu minsi yashize cyakunze kugabwaho ibitero by’indege z’igisirikare cya Leta ya Sudani kiri mu ntambara n’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF), kuva muri Mata 2023.
Yaba RSF cyangwa UAE ntacyo baratangaza kuri ariya makuru.
Perezida wa Colombia, Gustavo Petro abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko Guverinoma ye yarimo ikurikirana ngo imenye umubare w’abanya-Colombia baguye muri kiriya gitero.
Yunzemo ati: “Tuzareba niba twacyura imirambo yabo.”
Televiziyo ya Leta ya Sudani yatangaje ko mbere y’uko iriya ndege ihanurwa yari yahagurutse mu kigo cy’ingabo zirwanira mu kirere cyo muri UAE itwaye abarwanyi b’abanyamahanga babarirwa muri mirongo ndetse n’ibikoresho bya gisirikare yari ishyiriye RSF kuri ubu igenzura Darfur hafi ya yose.
Igisirikare cya Sudani kiyobowe na Gen. Abdel Fattah al-Burhan, cyakunze gushinja kiriya gihugu cyo mu kigobe koherereza RSF intwaro zigezweho, zirimo na za drones z’intambara.
Ni ibirego Abu Dhabi yakunze guhakana yivuye inyuma, n’ubwo raporo za Loni n’ibihugu nka Amerika byemeza ko ifasha uriya mutwe.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru by’umwihariko Igisirikare cya Sudani cyashinje Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuba zimaze igihe zishakira RSF abacanshuro b’abanya-Colombia bo kuza kuyifasha mu ntambara, ndetse zikaba ari zo zinabahemba.
Amakuru y’uko muri Darfur hari abarwanyi bo muri Colombia yatangiye kuvugwa kuva muri 2024, ndetse yanemejwe n’impuguke za Loni.
Muri iki cyumweru ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta y’i Khartoum ryatangaje ko nko mu mirwano yarimo ibera mu gace ka El-Fasher kari mu maboko y’ingabo za Leta, yarimo abanya-Colombia babarirwa muri 80.
Iri huriro rivuga ko abenshi muri bo biciwe mu bitero bya drone ndetse n’imbunda ziremereye.
Igisirikare cya Sudani kandi giheruka gushyira hanze amashusho y’abo cyagaragaje nk’abacanshuro b’abanyamahanga bikekwa ko ari abanya-Colombia.
Mu Ukuboza umwaka ushize Sudani yatangaje ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Colombia yayisabye imbabazi kubera abenegihugu bayo bari mu ntambara yo muri kiriya gihugu.
Perezida Petro ku wa Gatatu yamaganye ikoreshwa ry’abacanshuro, arigaragaza nk'”icuruzwa ry’abantu bahindutse ibicuruzwa byo kwicwa.”
Kuva intambara yo muri Sudani yatangira mu myaka itatu ishize, ababarirwa mu bihumbi bayiciwemo mu gihe abarenga miliyoni 13 yatumye bava mu byabo.


