GxrfkU8XQAEbGr6

Abaminisitiri 4 ba RDC bari mu ruzinduko rw’iminsi 10 muri Amerika y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) imaze gutera indi ntambwe muri politiki y’ububanyi n’amahanga, aho yatangije ingendo za dipolomasi zitigeze zibaho muri Amerika y’Epfo zirimo ba minisitiri bane, kuva ku itariki ya 3 kugeza ku ya 13 Kanama 2025.

Uru ruzinduko rwo muri Amerika y’Epfo rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu bibiri ndetse n’ibihugu byinshi, no kubaka ubumwe burambye ku nyungu zisangiwe nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga.

Dipolomasi ikora kandi itandukanye

Intumwa za Congo, ziyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner, zigizwe n’abayobozi bakomeye muri guverinoma, barimo:

Guy Kabombo Mwadiwanita, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ingabo; Ève Bazaiba Masudi, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibidukikije n’iterambere rirambye; Julien Paluku Kahongya, Minisitiri w’ubucuruzi bwo hanze y’igihugu; Yolande Elebe Ma Ndembo, Minisitiri w’umuco, ubuhanzi n’umurage; na Mbuyi Katharina Wagner, Umujyanama mukuru w’umukuru w’igihugu mu bya Géopolitique na Dipolomasi.

Umurwa mukuru wa Uruguay, Montevideo, niho hatangiriye uru ruzinduko. Kuva ku itariki  ya 5 kugeza kuri uyu wa Kane, itariki ya 7 Kanama, uyu mujyi wakiriye uruhererekane rw’inama nyunguranabitekerezo zo mu rwego rwo hejuru hagati y’abayobozi ba Congo na bagenzi babo bo muri Amerika y’Epfo. Ibiganiro bya mbere byibanze ku kubaka uburyo bw’ubufatanye bw’ibihugu byombi, gushyiraho urwego rw’amategeko rwo gushora imari, no gushyiraho uburyo bw’ubufatanye mu by’umuco n’uburezi.

Uku kwegerana hagati ya DRC n’ibihugu nka Uruguay, Argentine, na Brazil bigamije gusubiza DRC mu mutima w’ibikorwa bya Géopolitique mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Minisitiri Thérèse Wagner yavuze ko binyuze muri ubwo butumwa bwa dipolomasi, DRC igaragaza ko yifuza kwigaragaza nk’igihangange mu karere gifite icyerekezo cy’Isi. Mu gushyiraho urufatiro rw’ubufatanye bushya muri Amerika y’Epfo, Kinshasa igamije kuba ihuriro ry’imibanire hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, ishingiye ku kuzuzanya n’ubufatanye hagati y’ibi bihugu.

Aha muri Uruguay Amasezerano y’ubufatanye Repubulikana ya  Uruguay, yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu, itariki 6 Kanama 2025, i Montevideo:

• Amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, yasinywe na Madamu Sandra Lazo, Minisitiri w’ingabo z’igihugu cya Uruguay na mugenzi we wa RDC.

• Amasezerano rusange y’ubufatanye yasinywe na Mario Lubetkin, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, ashyiraho urwego rusange rw’umubano hagati y’ibihugu byombi;

• Amasezerano ku binyabuzima, Imihindagurikire y’ibihe, n’ibibazo bifitanye isano n’ibidukikije, yashyizweho umukono na Edgardo Ortuño, Minisitiri w’ibidukikije na mugenzi we wa Congo

• Amasezerano y’ubufatanye mu by’umuco, yashyizweho umukono na Gabriela Verde, Minisitiri w’agateganyo w’uburezi n’umuco na mugenzi we wa RDC

Ishyirwaho umukono ry’aya masezerano ryerekana intambwe y’ingenzi mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Uruguay, ushingiye ku bufatanye, kubahana, n’inyungu zisangiwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *