Biganiro Mucyo Antha wahoze ari umunyamakuru yiyongereye mu bantu bafunzwe bakurikiranweho amafaranga ya Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yanyereje.
Amakuru avuga ko biganiro yafatiwe i Kampala muri Uganda aho yari yaragiye kureba imikino y’Igikombe cya Afurika guhuza abakinnyi bakina muri za shampiyona z’imbere mu bihugu byabo (CHAN), mbere yo kuzanwa ku mupaka wa Kagitumba aho yashyikiririjwe inzego z’umutekano.
Mbere y’uko Antha afatwa, yari yatangaje ko aza mu Rwanda kureba umukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo Gorilla FC igitego 1-0 ku wa Gatatu.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo RDF yatangaje ko hari abantu 22 bafunzwe barimo ba Ofisiye babiri bakurikiranweho ibyaha bakekwaho gukorana.
Bariya bose bafunzwe by’agateganyo n’ubushinjacyaha bwa gisirikare bakurikiranweho ibyaha birimo “ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe” ndetse n’ikindi “cy’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.”
RDF yasobanuye ko ibyaha bariya bantu bakurikiranweho bijyanye n’uburyo haguzwe amatike y’indege kuri Konte ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yasobanuye kandi ko nk’uko biteganywa n’itegeko, abasivile iyo bakoranye icyaha n’abasirikare bakurikiranwa n’ ubutabera bakaburanishwa n’inkiko za gisirikare.
Kuri ubu amakuru avugwa ko abafunzwe bamaze kugera kuri 24, mu gihe abagomba gufatwa ari 30.
Usibye Biganiro, abandi bakunze bazwi bamaze gufatwa barimo abanyamakuru: Rugaju Reagan w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) na Ishimwe Ricard wa Radiyo ya SK FM.
Abandi barimo kandi Mugisha Frank usanzwe ari umuvugizi w’abafana ba APR FC, Kalisa Georgine wahoze ari umubitsi wa APR FC n’abandi batandukanye.


