Manene-tradition-of-changing-corpse-clothes-Tana-toraja-sulawesi-indonesia

Biratangaje! Ubu bwoko butaburura abapfuye bakabasuhuza

Sangiza iyi nkuru

Mu gace ka Toraja, gaherereye Sulawesi muri Indonesia, habarurwa abaturage barenga miliyoni bizera ko urupfu atari iherezo ry’ubuzima. Ku bo mu muryango, iyo umuntu apfuye, bumva ko roho ye iguma mu rugo igakomeza gukenera ibyo yakeneraga akiri muzima: ibiryo, imyambaro, n’ibindi.

Mu gihe mu bindi bice by’isi umuntu apfa agahita ashyingurwa cyangwa atwikwa, Abatoraja bo bagumana umurambo mu rugo igihe cy’ibyumweru cyangwa amezi. Uwo murambo uhabwa ibiryo inshuro eshatu cyangwa enye ku munsi, kandi ugahabwa umwanya mu bikorwa by’umuryango nk’aho nyirawo akiri muzima. Ibi bibafasha kwakira urupfu buhoro buhoro, cyane cyane iyo rutunguranye.

Nyuma y’igihe kirekire, hategurwa umuhango wo kumushyingura. Ariko imihango ntirangirira aho, kuko buri myaka itatu bataburura umurambo, bakawusukura, bakawambika imyenda mishya, ndetse bakawuha ibyo kunywa nk’itabi. Abenshi banifotoreza iruhande rw’uwo murambo nk’uburyo bwo gukomeza kumwegera no kumwibuka.

Iyi migenzo yerekana uburyo Abatoraja baha agaciro ubusabane hagati y’abazima n’abapfuye, mu buryo butandukanye cyane n’imico isanzwe izwi ahandi ku isi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *