Abategetsi ba Mali bakoze ibikorwa byo guta muri yombi benshi mu ngabo z’igihugu, aho bivugwa ko nibura abasirikare 45, barimo abajenerali babiri bakekwaho gushaka “guhungabanya inzibacyuho,” bamaze gutabwa muri yombi, kandi ifatwa rikaba rikomeje.
Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru, itariki ya 10 Kanama, abandi basirikare babiri bafatiwe mu ngo zabo. Kimwe n’abandi bagenzi ba bo bamaze gufatwa, aba basirikare ntibagifite umudendezo wo kujya aho bashaka … kandi imiryango yabo nta makuru yabo ifite.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, byibuze abasirikare babiri bo muri Garde nationale, umwe mu mitwe y’Ingabo za Mali, barafashwe. Garde Nationale ni umutwe wavuyemo Minisitiri w’Ingabo, Gen. Sadio Camara, umwe mu bavuga rikijyana mu basirikare bahiritse ubutegetsi bayoboye igihugu.
Muri rusange, amakuru agera kuri RFI avuga ko, byibuze abasirikare 45 bamaze gutabwa muri yombi. Muri bo harimo byibura abajenerali babiri. Uwa mbere, ni Gen. Abass Dembélé, uzwi cyane mu ngabo, wayoboraga ingabo mu majyaruguru ya Mali mbere yo kugirwa Guverineri w’Akarere ka Mopti muri Mali rwagati.
Aherutse kwirukanwa kuri uyu mwanya nta bisobanuro bitanzwe. Undi ni Gen. de Bridage Nema Sagara (uri ku ifoto) wo ku cyicaro gikuru cy’ingabo zirwanira mu kirere. Ni umwe mu basirikare bake b’abagore bari mu nzego zo hejuru mu buyobozi bw’Ingabo za Mali.


