Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize ahagaragara urutonde rugaragaza uko uturere 30 tw’igihugu twitwaye mu mitangire ya serivisi z’Irangamimerere (CRVS) mu mwaka wa 2024–2025. Akarere ka Nyaruguru ni ko kahize utundi mu gihugu.
Izi serivisi zirimo izijyanye n’ivuka ry’abana (Birth statistics), impfu (Death statistics) n’izijyanye n’ubukwe (Marriage statistics).
Akarere ka Nyaruguru ni ko kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 96.2%, gakurikirwa na Gicumbi ku manota 96.1% na Gakenke ku mwanya wa gatatu n’amanota 95.0%. Ku mwanya wa kane haza Nyarugenge (93.7%) ikurikirwa na Ngoma (93.2%).
Raporo nk’iyi yo mu mwaka wa 2023 yari yagaragaje ko abana bavutse bakandikwa banganaga na 98.5%, bavuye kuri 95.9% bariho mu mwaka wa 2022.
Mu mwaka ushize kandi habaruwe imfu 32,853, hakorwa ubukwe 57,880.
Mu mwaka wa 2023-2024, Akarere ka Nyarugenge kari kaje ku mwanya wa 2 mu gihugu mu gutanga serivisi z’irangamimerere.



One Response
Urutonde rurihe ko ntarwo mwashyizeho ngo turebe? ni akahe Karere kabaye akanyuma? nubwo nta rutonde mwashyizeho, sinshidikanya ko Akarere ka Nyabihu kabaye akanyuma! igisheni cyo guhishirana no kudashaka ko ibyo bakora bimenyekana, kwikanga umukozi mushya uje kuhakora birirwa bamubaza uwamuzanye Kandi Bazi neza ko yatsinze ikizamini akuzuza n’ibindi bisabwa byose, itonesha no kwigizayo abo badashaka babarenganya, ngibyo ibyo bahugiramo bakananirwa kwita kuri gahunda za Leta. ubu se bashyizeho gahunda yo gutanga amanota mu kurwanya igwingira Nyabihu yaba iya kangahe Ra? Nyiranzabandora ni mwene Nzayisenga na Mukandayisenga!