Bikunzwe kuvugwa ko abantu batari bake bakoreshwa n’imbaraga zidasanzwe, bamwe bakabyemera abandi bakabihakana, ariko noneho hatahuwe umugabo utwara imodoka ye ari hamwe n’ikiyoka.

Ubwo umupolisi yahagarikaga imodoka kubera umuvuduko, yatunguwe no kubona umushoferi ari hamwe n’inzoka nini cyane imugendagendaho akubitwa n’inkuba abura uko abaza ibyango by’imodoka ndetse n’ibiranga umushoferi.
Umwe mu bashoboye kumenya uyu mushoferi uzwi ku izina rya Callixte Oyango yavuze ko uyu mushoferi ari umuherwe mu rwego rwo hejuru, ariko akomeza avuga ko nawe bimutunguye kubona agendana n’inzoka mu imodoka ye, ati birashoboka ko n’ubutunzi afite hari aho bukomoka.
Muri ibi bihe turimo, abantu benshi bakunze kuvuga ko hari ubutunzi buturuka kwa satani ndetse ko satani atanga n’uburinzi ku bantu bamwemera, maze akabaha igitinyiro n’ubudahangarwa ku nzego zitandukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


