Abantu 2 mu maboko ya polisi bazira ibura ry’umuriro kuri stade ya Huye

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda iravuga ko yataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu ibura ry’amashanyarazi kuri stade ya Huye bigatuma umupira uhagaragara inshuro 2.
Mu minota ibanza y’umukino wahuzaga Cameroun na Ethiopie umuriro kuri stade Huye wabuze iminota itatu. Uyu muriro wongeye nanone kubura ku munota wa 36 umara iminota 12 utaraboneka.

stade
Uko byari byifashe kuri stade umuriro ukimara kubura

Byari byavuzwe ko ibura ry’amashanyarazi ryatewe n’ubujura bwakorewe kuri iyi stade aho bamwe mu bakozi b’iyi Minisiteri bavugwaho kunyereza mazutu yagombaga gukoreshwa bacana amatara yo kuri stade.
Minisiteri y’umuco na Siporo yahakanye aya makuru ivuga ko ahubwo ari umuriro wabuze bitewe n’ibibazo tekinike.
Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne ubwo yavuganaga n’itangazamakuru yavuze ko we ubwe yari kuri sitade ya Huye, kuba amashanyarazi yabuze ngo ntabwo byatewe na Mazutu yibwe nk’uko bamwe babivuga .
abitabiriye umupira
Abantu bari bitabiriye kureba uyu mupira ari benshi n’ubwo umuriro wabatengushye

Yagize ati “habaye ikibazo tekinike kuri Jenereta (Generator) zakoreshwaga kuri Sitade, ntabwo ari ikibazo cya Mazutu yibwe”.
Nyamara abafana bari kuri stade bo bavuga biboneye amakamyo ya gisirikare azanye mazutu nshya yo gukoresha dore ko nyuma yo kuhagera nta kibazo kindi cy’amashanyarazi cyongeye kugaragara. Ibi bigaragaza ko hari habuze mazutu n’ubwo iyi minisiteri ivuga ko atari ikibazo cya mazutu yabuze.
Hagati aho polisi yo iravuga ko ikomeje gukurikirana abagize uruhare mu ibura ry’amashanyarazi. Abantu bane batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu ibura ry’aya mashanyarazi.
Twahirwa Celestin
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa

2 bararekuwe abandi babiri baracyari mu maboko ya polisi bahatwa ibibazo ku cyaba cyaratumye amashanyarazi abura kuri Stade Huye.
Ubwo yavuganaga na Bwiza.com, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yemeje aya makuru ndetse anahamya ko abo bantu babiri bari mu maboko ya polisi.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yavuze ko abo bantu bakurikiranywe ariko yirinda kugira byinshi abavugaho kugira ngo bitabangamira iperereza bari gukorwaho.
N’ubwo umuvugizi wa Polisi atatangaje amazina y’abatawe muri yombi kuko atari afite hafi amazina yabo, amakuru agera kuri Bwiza avuga ko abatawe muri ari umutekinisiye wa Minespoc Rwabidadi Aimable na Ingenieur Sebadari umwe mu bashinzwe amashanyarazi kuri iyi stade. Aba bombi bakurikiranyweho uburangare bwatumye habura amashanyarazi kuri stade. Bakaba baratawe muri yombi ku munsi w’ejo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *