Sudanese-army-and-allied-armed-groups-members-repelled-a-fresh-attack-on-August-11-2025-802x485

Sudani: Igisirikare cyasubije inyuma igitero simusiga cya RSF kuri El Fasher

Sangiza iyi nkuru

Ingabo za Sudani n’imitwe yitwaje intwaro bifatanya zavuze ko kuri uyu wa Mbere ushize bahagaritse igitero gikomeye cy’inyeshyamba za Rapid Support Force (RSF) kuri El Fasher, ibirindiro bya nyuma by’ingabo mu karere ka Darfur.

Igitero cyagaragaje ubwiyongere bw’amakimbirane nyuma y’ibyumweru by’unutuzo mu mirwano yo ku butaka, aho umujyi wari ugoswe wakomeje kwibasirwa n’ibisasu bya RSF ndetse n’ibitero by’indege zitagira abapilote byahitanye abasivili benshi byangiza n’ingo nk’uko imiryango yaho ivuga.

Kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Kanama, Sudan Tribune ivuga ko imirwano yatangiranye n’ibitero bya bombe bya RSF byibasiye ibipimo bimwe hirya no hino mu mujyi, harimo icyicaro gikuru cya Diviziyo ya 6 y’ingabo zirwanira ku butaka ndetse n’inkambi ya Abu Shouk y’abavanywe mu byabo, hakurikiraho igitero cyo ku butaka ku mpande eshatu, nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ibanze n’abayobozi abitangaza.

Umuvugizi w’abarwanyi bishyize hamwe bafatanije n’ingabo za leta yavuze ko ingabo za RSF zagize igihombo kinini, aho abarwanyi barenga 200 bishwe naho imodoka zirenga 46 zirasenywa cyangwa zarafatwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *