Kuri uyu wa Gatatu, itariki 13 Kanama 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo hatangiye urubanza ruregwamo abantu 28 barimo abasirikare n’abasivili bakekwaho Ubufatanyacyaha mu gutanga inyandiko utemerewe no mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
Ibyaha baregwa bifitanye isano n’amatike y’indege yaguzwe kuri konti ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu basivile batawe muri yombi harimo abanyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka ‘Rugaju’, Mucyo Antha Biganiro na Ishimwe Ricard.
Abasirikare bakurikiranywe muri uru rubanza ni batatu barimo Captain Penina Mutoni na Captain Penina Umurungi. Hakurikiranywe kandi CSP Hillary Sengabo usanzwe ari Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bubashinja aba ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta utagenewe.
Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza ruburanishwa mu muhezo mu rwego rwo kwirinda ko ibyavugirwa mu ruhame byabangamira umutekano n’imico mbonezabupfura.



One Response
arikose leta yo iyo ibonye uwayireze yayitsinda isaba ubuhuza Abo bantu ko ntabyaha byubugome bakoze bakumvikanye bakishyura amafaranga yabuze dore Harimo nutwite mubababarire ntibazongera gusabibe isomo