Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2025, kuri Stade Ubworoherane i Musanze, habereye umukino wa gicuti wahuje Ingabo za Uganda (UPDF) n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu rwego rwo gutsura umubano hagati y’impande zombi.
Uyu mukino warangiye Uganda itsinze penaliti 8-7, nyuma yo kunganya 1-1 mu minota isanzwe.
Ni ubwa kabiri ibi bihugu byari bihuriye mu kibuga muri uyu mwaka, kuko no ku wa 31 Gicurasi 2025 bari banganyije 0-0 i Kampala, Uganda yegukana intsinzi kuri penaliti 4-3.
Uko umukino wagenze
RDF niyo yatangiye neza, igaragaza imbaraga mu mikinire, ariko ikabura uburyo bwo kubyaza amahirwe umusaruro kubera ubwugarizi bukomeye bwa UPDF bwari buyobowe na Ofwono Godfrey.
Ku munota wa 34, Aijuka Edgar wa UPDF yafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere, igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Mu gice cya kabiri, RDF yakoze impinduka, ishyiramo Nsabimana Gaston, maze ku munota wa 67 atsinda igitego cyo kwishyura nyuma y’ikosa ry’umunyezamu wa Uganda, Waiswa Mujahidi. Ku bw’iyo ntsinzi, abafana bari ku kibuga barahaguruka barishima.
Nyuma yo kwishyura, RDF yakomeje kotsa igitutu ariko imipira myinshi y’abakinnyi nka Niyomugabo Christian, Hakizamungu Sadock na Tuyishime Zacharie ntiyagira icyo itanga. Ku ruhande rwa Uganda, Methwine Abampaire na Mubiru Dennis na bo bagerageje gushaka igitego cy’intsinzi ariko ntibabigeraho.
Umukino wasojwe n’abasifuzi bayobowe na Akingeneye Hisham, amakipe yombi anganya 1-1, hitabazwa penaliti.
Penaliti zarangiye Uganda yegukanye igikombe
Penaliti zari zihagaze neza ku mpande zombi, buri kipe itsinda eshanu za mbere. RDF yahushije penaliti ya munani, ariko Uganda nayo irayihusha. Ku ya cyenda, RDF yongeye kuyihusha, Uganda irayinjiza isoza umukino ku ntsinzi ya 8-7.
Kapiteni wa UPDF, Aijuka Edgar, yashyikirijwe igikombe imbere y’abayobozi batandukanye barimo Maj Gen Alex Kagame ku ruhande rw’u Rwanda na Maj Gen Paul Muhanguzi ku ruhande rwa Uganda, ndetse na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice.
Abafana bari benshi kuri Stade Ubworoherane, aho Uganda yishimiye igikombe, naho u Rwanda ruhabwa imidali y’umwanya wa kabiri.

Amafoto: KigaliToday


