Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ibinyujije mu bakinnyi bayo, yageneye Abanyarwanda ubutumwa bubafata mu mugongo mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 28.
Muri Videwo igaragara ku rubuga rwa Twitter rw’iyi kipe y’i Londres, abakinnyi bayo bavuga ko umuryango mugari wa Arsenal wifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe.
Ni ubutumwa bwatambukijwe n’abarimo Alexandre Lacazette mu mashusho Arsenal yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.
Iyi kipe yagize iti: “Twifatanyije n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu guha icyubahiro urwibutso rw’abarenga miliyoni imwe bayizize no guha icyubahiro imbaraga n’ubutwari by’abarokotse.”
Arsenal yavuze ko kuba mu myaka 28 ishize u Rwanda rwarashoboye kwivana mu bibazo rwanyuzemo rugakura ndetse rukanabasha kugira impinduka ari “igihamya cy’umutima urambye w’ubumuntu.”
Arsenal ni umufatanyabikorwa w’u Rwanda kuva muri Gicurasi 2018, nyuma yo gusinyana amasezerano yo kwamamaza ubukerarugendo n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB.
Aya masezerano yatumye abantu batandukanye bo mu kipe ya Arsenal barimo n’uwahoze ari myugariro wayo David Luiz baza mu Rwanda, basura ibice bitandukanye by’igihugu birimo n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.


