Gen. Kasirye Ggwanga avuga ko yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Umwe mu basirikare bazwiho kutarya umunwa ku bibazo bimwe na bimwe muri Uganda, Maj. Gen. (Rtd) Kasirye Ggwanga avuga ko yatawe muri yombi aho afungiwe ku biro bikuru by’Igisirikare cya Uganda (UPDF) biri i Mbuya mu Mujyi wa Kampala.

Ggwanga nk’uko DailyMonitor ibitangaza, yivugira ko afunzwe, bihabanye n’ibyari byatangajwe na UPDF ko ari kuvurwa. Ati ” Bamfungiye mu kigo cya gisirikare cya Mbuya. Mubwire abantu ko Kasirye Ggwanga afungiye i Mbuya.”

Ibi Gen. Ggwanga yabitangarije umunyamakuru wa Top Radio, Dunstan Busulwa wamuhamagaye kuri telefoni ye ngendanwa mu ijoro ryo kuwa Kabiri w’iki cyumweru.

Uyu mujenerali uzwiho gukora ibintu bimwe na bimwe bidasanzwe, avuga ko akeka ko azira kuba yaranze kurindwa na militari ndetse n’imyitwarire mibi y’umuhungu we, avuga ko kandi yakoresheje nabi imbunda bwite.

Gen Ggwanga avuga ko ari mu bwumvikane buke n’ubuyobozi bwa gisirikare ku bijyanye n’irindwa ry’umutekano we bwite. UPDF ishaka ko Gen. Ggwanga arindwa n’abantu benshi, ibintu we adakozwa.

Uyu mujenerali ati ” Nababajije impamvu banyoherereje abamilitari ariko barahatiriza ngo bagomba kundinda. Nababwiye ko mbashije kwirinda ariko barahakana. Ibi bintu bijya kwaduka [Coronavirus], aba basirikare bari hano bibaza niba batatuzanira indwara.”

Uyu mugabo wamaze imyaka isaga 40 mu gisirikare, ati ” Nabasubije ku biro bikuru, abo mu buyobozi barabyanga ngo nibura ngomba kugira umurinzi umwe. Nababwiye ko nta murinzi nshaka.”

Gen. Ggwanga arindwa n’umuhungu we

Kuri iki kibazo, Gen. Ggwanga avuga ko yashyizeho umuhungu we wari ukubutse muri Amerika ngo akurire abamurinda. Ati ” Namuguriye imbunda binyuze mu buyobozi. Ageze hano yahise yongera guhura n’inshuti ze za kera atangira kwigira ruharwa.”

Ggwanga avuga ko yafatiye umuhungu we umwanzuro. Ati ” Yari afite imbunda, akazijyana uko yishakiye mu kabari yirirwa yigamba ngo ni umuhungu wa Gen. Kasirye Ggwanga. Nafashwe umwanzuro wo kuzimwaka. Yari amaze kuba ikibazo.”

Avuga ko ubwo umuhungu we yangaga gutanga imbunda ku bushake, byatumye ahamagara militari. Avuga ko ubwo bamubwiraga ko umugaba w’ingabo ashaka kuvugana na we, yageze i Mbuya ahubwo agatabwa muri yombi.

Uyu mugabo ati ” Nageze hano baramfunga. Bambujije gusohoka. Ndi umusirikare wasezerewe, nababajije impamvu narindwa na militari muri ibi bihe by’indwara. Sinshaka abantu benshi hafi yanjye. Mfite imbwa yanjye, yewe sinshaka n’imbwa zabo, narazibasubije. Sinshaka kugira ibyo menya.”

Hari amakuru avuga ko Gen. Kasirye Ggwanga yaba yahamagawe i Mbuya nyuma y’aho akubitiye abaturage ahitwa Mityana na Busega, abahatira kuguma mu rugo ngo birinde Coronavirus.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire kuwa Gatatu tariki 8 Mata yari yatangaje ko bari gusuzuma ibyo kuba umuhungu wa Gen. Ggwanga afite imyitwarire mibi ku ikoreshwa ry’intwaro. Yavuze ko bigaragaye ko harimo ikibazo, uburenganzira bwo gutunga imbunda babumwambura.

Ku kuba Gen. Ggwanga avuga ko afunzwe, Brig. Karemire ati ” Yarekuwe ejo hashize. Ameze neza mu rugo rwe, Camp David [Izina ry’urugo rwa Gen. Ggwanga].”

Maj. Gen. (Rtd.) Kasirye Ggwanga w’imyaka 68 yamaze imyaka 47 mu gisirikare. Yasezerewe mu 2018 ajya mu by’ubuhinzi. Azwiho ubuhanga mu ibijyanye no gusoma amakarita ya gisirikare ndetse akaba yarabye umuyobozi mu bakoresha imbunda nini (120mm).

Yagiye avugwa mu bintu byinshi bidasanzwe nko gutwika za gatiripurari, kurasa amapine y’imodoka z’abaturage, kurasa hejuru yamagana abarikore bamusakuriza n’ibindi.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gen. Kasirye Ggwanga avuga ko yatawe muri yombi
    Ibintu bibera muri Uganda wagirango ni igihugu kitagira ugitegeka cg abandika amakuru yaho baratubeshya.

  2. Gen. Kasirye Ggwanga avuga ko yatawe muri yombi
    Ibintu bibera muri Uganda wagirango ni igihugu kitagira ugitegeka cg abandika amakuru yaho baratubeshya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *