gahu-e7bc7

Burundi: Nyuma yo gusanga umuhungu we muri gereza, undi musore wegereye  Gen. Gahungu yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’itabwa muri yombi, kuwa Kane ushize, kwa General de Brigade de police, Bertin Gahungu, watawe muri yombi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza cy’u Burundi (SNR), kuri ubu biravugwa ko umusore wegereye umuryango we yatawe muri yombi nyuma gato asanga jenerali muri gereza. Impamvu nyazo z’ifatwa rye ntiziramenyekana neza, mu gihe umuhungu mukuru wa Gahungu na we asanzwe afungiye muri Mpimba.

General de Brigade Bertin Gahungu yahamagajwe mu biro bishinzwe iperereza bya PNB (Polisi y’u Burundi) ari saa sita, mu gihe abakozi bose bavaga mu biro byabo. Yarijyanye ubwe nta mushoferi afite, mu modoka ya double cabin, aherekejwe n’abarinzi be bane.

Umuyobozi ushinzwe iperereza rya polisi, Colonel Arthémon Nzitabakuze, yahise amumenyesha ko atawe muri yombi. Bivugwa ko General Gahungu yahise asubiza ati: “Ntushobora kumfata kuko uri uwo nyobora.”

Colonel Nzitabakuze yamumenyesheje ko icyemezo cyo kumuta muri yombi kiri mu nzira. Haciye akanya, abakozi bo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza (SNR) bahageze bafite manda d’arrêt maze bafata jenerali.

Abatangabuhamya bavuga ko abungirije Colonel Nzitabakuze basatse imodoka ya Gahungu babura ikintu nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga. Abashinzwe umutekano we bane bambuwe intwaro maze babanza kujyanwa kwa IPJ, mbere yo koherezwa muri SNR. Kugeza ku wa Gatanu, imodoka ya Gahungu yari ifungiye mu bugenzuzi bukuru bwa PNB.

Itabwa muri yombi ry’umusore wegereye umuryango we

Nk’uko amakuru ava mu begereye iyi dosiye abitangaza, abakozi ba SNR babajije abarinzi ibijyanye n’ingendo za jenerali n’umusore warezwe n’umuryango we, wiga mu Bushinwa ariko kuri ubu akaba yari mu biruhuko. Abo barinzi ba jenerali bamenye uyu musore ku ifoto beretswe bemeza ko aba mu rugo rwa Gen. Gahungu. Ahagana mu ma saa moya z’ijoro, abo bapolisi bane bararekuwe basubira ku kazi kabo mu rugo rwa jenerali. Nyuma y’isaha imwe, uyu musore na we yarafashwe ajyanwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe iperereza, aho akomeje gufungirwa hamwe na jenerali.

Impamvu Zidasobanutse

Nta tangazo ryashyizwe ahagaragara ryerekeye iri fatwa ry’aba bombi, kandi impamvu nyazo ntizisobanutse neza. Amakuru aturuka hafi y’umuryango agera kuri SOS Médias Burundi avuga ko Gen. de Brig. Gahungu ashobora kuba akurikiranweho kuba inyuma ya konti itazwi yangiza isura y’igihugu ku mbuga nkoranyambaga, ariko nta makuru arambuye.

Umuhungu we w’umusirikare asanzwe afunzwe

Umuhungu mukuru wa Gen. Bertin Gahungu asanzwe afungiwe muri Gereza Nkuru ya Bujumbura izwi nka Mpimba. Nubwo hashize igihe kingana n’umwaka yaragizwe umwere mu rubanza rw’ubwicanyi rwari rurimo umwe mu nshuti ze z’abapolisi, yakomeje gufungwa. Uyu muhungu twababwira ko ari na Lieutenant  mu Ngabo z’igihugu cy’u Burundi (FDNB).

Yavuzwe mu mugambi wo gukorana n’imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda!

Mu Ukuboza 2021, Maj. (Rtd) Mudathiru Habib wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamywa ibyaha birimo iterabwoba, kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe n’ibindi byaha birimo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, yabwiye The Chronicles ko Gen. Bertin Gahungu ari umwe mu bakiraga Abanyarwanda babaga baturutse muri Uganda akabashyira imitwe irimo uwa RNC yashakaga gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *