Nta mucanshuro uzongera gusohoka amahoro muri Congo nk’uko byagenze i Goma – AFC/M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitandukanye nk’uko byagenze nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, nta mucanshuro uzongera gusohoka mu mutekano muri iki gihugu nyuma y’uko bakomeje gukoreshwa mu kugaba ibitero ahantu hatuwe cyane. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri […]
RDC: Abapolisi 2 barimo komanda wa sitasiyo biciwe mu mirwano yabahuje na Twirwaneho

Abapolisi babiri ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bishwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 23 Kanama, mu gace ka Maheta, muri Teritwari ya Mwenga, muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo guhangana n’abarwanyi b’ihuriro rya Twirwaheno na Ngumino. Amakuru aturuka muri sosiyete sivile avuga ko ibi byabereye mu ma saa mbiri za […]
U Burusiya burashinja Ukraine kugaba ibitero ahatunganyirizwa ingufu za nikeleyeri

U Burusiya bwashinje ibitero by’indege zitagira abaderevu zavuye muri Ukraine guteza inkongi y’umuriro ku rugomero rw’amashanyarazi akomoka ku ngufu za nikeleyeri mu karere ka Kursk ko mu burengerazuba bw’igihugu, buvuga ko ingomero nyinshi z’ingufu z’u Burusiya zibasiwe nijoro. Nta bakomeretse kandi umuriro wazimye vuba, nk’uko ibiro bishinzwe amakuru by’uruganda byavuze kuri porogaramu yo kohererezanya ubutumwa […]
Burundi: Nyuma yo gusanga umuhungu we muri gereza, undi musore wegereye Gen. Gahungu yatawe muri yombi

Nyuma y’itabwa muri yombi, kuwa Kane ushize, kwa General de Brigade de police, Bertin Gahungu, watawe muri yombi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza cy’u Burundi (SNR), kuri ubu biravugwa ko umusore wegereye umuryango we yatawe muri yombi nyuma gato asanga jenerali muri gereza. Impamvu nyazo z’ifatwa rye ntiziramenyekana neza, mu gihe umuhungu mukuru wa Gahungu na […]
Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique ari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda

Minisitiri w’Ingabo w’igihugu cya Mozambique, Maj. Gen. CristĂłvĂŁo Artur Chume ari kumwe n’Umuyobozi w’ingabo, Maj. Gen. AndrĂ© Rafael Mahunguane na CP FabiĂŁo Pedro Nhancololo, umuyobozi ushinzwe amategeko n’umutekano mu Gipolisi cy’iki gihugu, bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatandatu, itariki 23 Kanama 2025. Maj. Gen. CristĂłvĂŁo Artur Chume n’intumwa ayoboye […]
USA: Umugabo ukomoka muri Gambia yakatiwe imyaka isaga 67 y’igifungo

Minisiteri y’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuwa Gatanu yatangaje ko umugabo wo muri Gambia wari mu mutwe w’ingabo wakoreraga uwahoze ari umunyagitugu Yahya Jammeh akaba yarahamijwe icyaha cyo kwica urubozo n’inteko y’abacamanza yo muri Amerika, yakatiwe igifungo cy’imyaka irenga 67 muri gereza. Minisiteri y’ubutabera yatangaje ko inteko y’abacamanza muri Colorado yahamije icyaha Umunyagambiya, […]
Nyarugenge: Abaturage hafi 100% bo mu kagari kamwe bizigamiye muri Ejo Heza

Ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis yasuraga Akagari ka Ntungamo mu Murenge wa Mageragere muri iki cyumweru, abaturage b’ako kagari bamubwiye ko hafi ya bose bizigamiye mu kigega Ejo Heza ni ukuvuga ku kigero hafi 100%. Muri aka Kagari kandi abamaze gutanga umusanzu wabo mu bwisungane mu kwivuza (MUSA) barenze 90%. Akagari Ka […]