Ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis yasuraga Akagari ka Ntungamo mu Murenge wa Mageragere muri iki cyumweru, abaturage b’ako kagari bamubwiye ko hafi ya bose bizigamiye mu kigega Ejo Heza ni ukuvuga ku kigero hafi 100%. Muri aka Kagari kandi abamaze gutanga umusanzu wabo mu bwisungane mu kwivuza (MUSA) barenze 90%.
Akagari Ka Ntungamo kagizwe ku kigero kinini n’abakora umwuga w’Ubuhinzi ndetse kegereye Nyabarongo. Ibi bituma uhabona ubuhinzi bw’imboga nk’intoryi, karoti, amashu, dodo n’izindi mboga zinyuranye tutibagiwe n’imbuto zinyuranye n’amapapayi n’izindi.
Aganira n’abaturage, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yabasabye kwitabira gahunda za Leta zinyuranye cyane ko zose zigamije iterambere arizo:
- Kwizigamira mu kigega Ejo Heza
- Gutanga umusanzu mu bwisungane mu kwivuza (MUSA)
- Gahunda z’Ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa
- Kwitabira Umuganda, Inteko z’abaturage n’izindi gahunda
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge kandi yabasabye kwirinda ibikurikira:
- Kwirinda amacakubiri
- Ubusinzi, kwiyandarika n’izindi ngeso mbi
- Kwirinda amakimbirane mu miryango
- Kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana
- Gufasha mu guhangana n’ikibazo cy’ubuzererezi
- Kudakura abana babo mu ishuri n’ibindi.
Mu byifuzo byabo, abatuye Akagari ka Ntungamo bagarutse ku bikurikira:
- Guhabwa isoko ryo gucururizamo,
- Barifuza ko mu kagari kabo hakubakwa ishuri
- Barifuza guhabwa Site z’imiturire
- Kongererwa amazi meza mu kagari kabo
- Guhabwa irimbi
- Guhabwa imihanda n’ibindi
Umurenge wa Mageragere ugizwe n’Utugari 7 aritwo Kankuba, Nyarufunzo, Kavumu, Ntungamo, Runzenze, Nyarurenzi na Mataba


