Abapolisi babiri ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bishwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 23 Kanama, mu gace ka Maheta, muri Teritwari ya Mwenga, muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo guhangana n’abarwanyi b’ihuriro rya Twirwaheno na Ngumino.
Amakuru aturuka muri sosiyete sivile avuga ko ibi byabereye mu ma saa mbiri za mu gitondo muri ako gace hagati ya Maheta na Mikungubwe nk’uko bitangazwa na Actualite.cd.
Abakozi ba sosiyete sivile bavuga ko ihuriro rya Twirwaneho, Ngumino, Android, na Red Tabara hamwe n’abafatanyabikorwa babo ba M23 / AFC berekezaga mu misozi yo muri Teritwari za Uvira, Fizi, na Mwenga kugira ngo bakomeze ingufu zabo, banyura mu midugudu ya Maheta na Mikungubwe mu murenge wa Itombwe, muri Gurupoma ya Basilukidji.
Kelvin Bwija, umuhuzabikorwa wa sosiyete sivile kuri axe Uvira-Fizi yagize ati: “Muri aba bahohotewe, dufite komanda wa sitasiyo ya polisi ya Itombwe uzwi ku izina rya Kapinga Lwesso, umupolisi uzwi ku izina rya Kabambi Lulenda, n’indi mibiri myinshi ntiraboneka kugeza ubu.”
Undi yongeyeho ati: “Usibye Komanda wa sitasiyo n’uwo mupolisi, undi yajyanywe mu bihuru.”
Aba bavuga ko bamagana ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikomeje kugaragara, kandi basaba ko hubahirizwa byimazeyo ihagarikwa ry’imirwano ndetse no kurinda abasivili muri kariya gace k’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.


