Minisitiri w’Ingabo w’igihugu cya Mozambique, Maj. Gen. Cristóvão Artur Chume ari kumwe n’Umuyobozi w’ingabo, Maj. Gen. André Rafael Mahunguane na CP Fabião Pedro Nhancololo, umuyobozi ushinzwe amategeko n’umutekano mu Gipolisi cy’iki gihugu, bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatandatu, itariki 23 Kanama 2025.

Maj. Gen. Cristóvão Artur Chume n’intumwa ayoboye basuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda, aho yagiranye inama na mugenzi we, Minisitiri w’Ingabo, Hon. Juvenal Marizamunda, hamwe n’Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga.

Intumwa za Mozambique zasobanuriwe ibijyanye n’uko umutekano w’akarere wifashe n’uruhare rw’u Rwanda mu kuzana amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo.
Nyuma y’inama, Minisitiri Cristóvão Artur Chume yabwiye itangazamakuru ko uru ruzinduko rwibanze ahanini ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano n’u Rwanda, ashimangira ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Mozambique mu nzego zitandukanye, zirimo kurinda umutekano ndetse n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho.

Yakomeje avuga ko ibikorwa bihuriweho n’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado byagize uruhare runini mu kugarura umutekano muri iyo ntara, bituma abavanwe mu byabo basubira mu ngo zabo. Yashimangiye ko ibi bikorwa bizarushaho guca intege inyeshyamba. Yashimye kandi ubutwari n’ubwitange by’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda mu gufasha abaturage ba Mozambique.
Usibye ibikorwa bihuriweho, Minisitiri Cristóvão yavuze ko Mozambique n’u Rwanda bifatanya mu zindi nzego z’ubwirinzi, harimo imyitozo no guhana amakuru y’ubutasi. Ati: “Ikibazo duhuriyeho mu karere gikomeje kuba iterabwoba.”

Minisitiri Cristóvão Artur Chume n’intumwa ze basuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma baza gusura Ingoro Ndangamurage y’ubukangurambaga bwo kurwanya Jenoside.




