5b4488f0-80a6-11f0-b9a9-b54039d482e3.jpg

U Burusiya burashinja Ukraine kugaba ibitero ahatunganyirizwa ingufu za nikeleyeri

Sangiza iyi nkuru

U Burusiya bwashinje ibitero by’indege zitagira abaderevu zavuye muri Ukraine guteza inkongi y’umuriro ku rugomero rw’amashanyarazi akomoka ku ngufu za nikeleyeri mu karere ka Kursk ko mu burengerazuba bw’igihugu, buvuga ko ingomero nyinshi z’ingufu z’u Burusiya zibasiwe nijoro.

Nta bakomeretse kandi umuriro wazimye vuba, nk’uko ibiro bishinzwe amakuru by’uruganda byavuze kuri porogaramu yo kohererezanya ubutumwa ya Telegram. Yavuze ko icyo gitero cyangije transformateur.

Abashinzwe kuzimya umuriro nabo boherejwe ku cyambu cya Ust-Luga mu karere ka Leningrad mu Burusiya, gikoreshwa mu kohereza peteroli nyinshi hanze. Guverineri w’akarere yavuze ko indege zitagira abaderevu 10 zo muri Ukraine zamanuwe kandi ibice byazo byateje inkongi y’umuriro.

Ukraine ntacyo iratangaza ku birego by’u Burusiya.

Ikigo Mpuzamahanga cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Ingufu za Kirimbuzi (IAEA) cyahamagariye kenshi u Burusiya na Ukraine kwigengesera cyane mu nkengero z’ahantu hatunganyirizwa ingufu za nikeleyeri mu ntambara.

Bibaye mu gihe Ukraine yizihiza umunsi w’ubwigenge ku Cyumweru, ubwo hibukwa igihe iki gihugu cyabonaga ubwigenge nyuma yo gusenyuka k’ubutegetsi bw’Abasoviyeti mu 1991.

Kuri iki Cyumweru mu gitondo, Minisitiri w’intebe wa Canada, Mark Carney yageze i Kyiv aho agiye guhura na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky. Biteganijwe ko aba bombi baza kugirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *