Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama yasoje amasomo y’abarenga 6,000 barimo ba Ofisiye n’abandi basirikare bo mu ngabo z’u Rwanda, abapolisi ndetse n’abacungagereza.
Aya masomo azwi nka ‘Military Course Career’ yari amaze igihe abera mu kigo cy’imyitozo cy’ingabo z’u Rwanda cy’i Gabiro mu karere ka Gatsibo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu butumwa byanyujije ku rubuga rwabyo rwa X, byavuze ko ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga ariya masomo yafashe umwanya wo kuganiriza bariya bashinzwe umutekano bayasoje.
Village Urugwiro ntiyatangaje ibyo yababwiye, gusa amafoto yashyizwe ku rubuga rwa X rw’ibi biro yerekana Perezida Kagame wari wambaye impuzankano ya gisirikare abaganiriza.
Umukuru w’Igihugu inshuro nyinshi yagiye ahura n’abashinzwe umutekano w’igihugu by’umwihariko ingabo, yakunze kuzishimira ku bw’umusanzu zitanga mu kurinda no gusigasira ubusugire bw’igihugu ndetse no mu iterambere ryacyo.
Umukuru w’Igihugu kandi akunze gusaba ingabo z’igihugu gukomeza kuba maso mu kwirinda ko hari icyahungabanya umutekano w’Abanyarwanda, no kurangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ubunyamwuga bisanzwe biranga ingabo z’u Rwanda.
Mu gihe cy’amasomo nk’ariya kandi abasirikare bigishwa ibijyanye n’amayeri y’urugamba ndetse bakerekwa uko bahangana n’umwanzi bakamutsinda mu gihe cy’intambara.








