Abatoza b’abasirikare ba Ukraine hamwe n’abandi bakozi bayo b’iperereza, barashinjwa kugira uruhare mu guteza umutekano mucye mu karere k’ibiyaga bigari, by’umwihariko mu gukongeza umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Byatangajwe na Alexander Ivanov, Umurusiya uyobora Ihuriro ry’Abasirikare b’Inzobere ku Mutekano Mpuzamahanga.
Ivanov yavuze ko aba bakozi ba Ukraine bashyigikira imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo, harimo n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF), binyuze mu kuwuha ikoranabuhanga rihanitse rya drones ndetse n’imyitozo ya gisirikare.
Ni ibikorwa ibikorwa yashimangiye ko “bigamije guteza amakimbirane mashya hagati ya RDC n’u Rwanda”.
Ivanov nk’uko Ibiro Ntaramakuru TASS by’Abarusiya bibivuga, yunzemo ko hari amakuru y’inzobere yerekana ko ADF ibifashijwemo na Ukraine iri gutegura kugaba ibitero mu bice bya RDC bigenzurwa n’Ingabo za Uganda, kugira ngo zizabyitirirwe.
Usibye kwenyegeza umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC, Ukraine inashinjwa kuba ifite abarimu ba gisirikare mu bihugu bya Mali, Tchad na Repubulika ya Centrafrique.
Ivanov yavuze ko “muri ibyo bihugu, abarwanyi b’abanya-Ukraine bakorana bya hafi n’ibyihebe byaho binyuze mu kubiha drones zo mu bwoko bwa Mavic zifite uburyo bwihariye bwakorewe muri Ukraine bwo kurekura ibisasu ndetse no guha ibyo byihebe imyitozo.”
Yunzemo ko abanya-Ukraine bafasha imitwe yitwaje intwaro kugaba ibitero ku birindiro by’ingabo za Leta z’ibihugu bitandukanye, ndetse n’abafatanyabikorwa bazo.
Ku wa 20 Kanama, intumwa yungirije y’u Burusiya mu muryango w’Abibumbye, Dmitry Polyansky, yavuze ko hari ibimenyetso bifatika bigaragaza uruhare rw’ubutasi bwa Ukraine mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano mu karere ka Sahel no mu bindi bice bya Afurika birimo igice cya Magreb ndetse n’akarere k’ibiyaga bigari.


