Ubusinzi, imiyoborere mibi n’amakimbirane mu byatumye Musanze iba iya nyuma mu bizamini bya Leta

Ikibazo cy’amakimbirane hagati y’abayobozi b’amashuri n’abo bakorana, imiyoborere mibi n’imyitwarire igayitse irimo ubusinzi; biri mu byagaragajwe nk’intandaro yatumye akarere ka Musanze kaba aka nyuma mu bizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025. Byagaragarijwe mu mwiherero w’umunsi umwe wahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Musanze n’inzego zirimo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze […]
Mwangi wayoboye imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Kenya agiye guhangana na Ruto mu matora

Boniface Mwangi, impirimbanyi iharanira uburenganzira bwa muntu muri Kenya, yatangaje ko aziyamamariza kuba Perezida w’icyo gihugu mu matora ateganyijwe muri 2027. Mwangi wagize uruhare mu kuyobora imyigaragambyo yo kwamagana leta biro ntaramakuru by’abongereza Reuters bivuga ko Mwangi yatangaje ko ubutegetsi  bwananiwe mu buryo bwose. Mwangi yavuze ko Kenya igomba kubona impinduka mu matora ateganijwe  muri […]
U Rwanda rwemeje ko rwakiriye abimukira boherejwe na Guverinoma ya Amerika

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko rwakiriye abimukira barindwi baturutse muri Amerika, mu rwego rw’amasezerano yo kwimura abantu bari muri Amerika mu buryo butemewe yasinywe hagati y’ibihugu byombi muri uyu mwaka. Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo yavuze ko: “Itsinda rya mbere ry’abimukira barindwi basuzumwe bageze mu Rwanda hagati muri Kanama.” Yavuze ko abo bimukira bacumbikirwa n’umuryango […]
Perezida Putin na Kim Jong Un bategerejwe mu Bushinwa

Akarasisi ka gisirikare kazabera i Beijing mu rwego rwo kwibuka imyaka ishize u Buyapani bwemeye kuyamanika nyuma yo gutsindwa mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose kazakurikiranwa na Kim Jong Un, Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru ndetse na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, nk’uko byemejwe n’u Bushinwa. Ibi birori bizaha Vladimir Putin na Kim Jong Un […]
CECAFA Kagame Cup: APR FC yisanze mu itsinda ririmo ikipe y’i Burundi no muri Uganda

Ikipe ya APR FC igomba guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, yisanze mu itsinda rya kabiri. Amakipe 12 ni yo agomba kwitabira ririya rushanwa rizabera i Dar Es Salaam hagati y’itariki ya 2 n’iya 12 Nzeri. Tombola y’iri rushanwa yabereye i Nairobi kuri uyu wa Kane, yasize APR FC yakinnye umukino wa […]
Umukoro wa Gen. Makenga ku bapolisi ba mbere M23 yungutse

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa M23, Gen. Sultani Makenga, ku cyumweru tariki ya 24 Kanama yayoboye umuhango wo gusoza imyitozo ku bapolisi ba mbere b’uriya mutwe. Ni imyitozo yitabiriwe n’abarimo abapolisi bashya binjiye muri Polisi ya M23 ndetse n’abahoze muri Polisi ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu bumenyi bariya bapolisi bahawe harimo […]
Minembwe: Habyukiye imirwano ikaze irimo igitero cya drone cyibasiye abasivili

Kuri uyu Kane kuva mu rukerera mu Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo habyukiye imirwano ikaze irimo n’ibitero birimo icya drone bya FARDC, Mai-Mai, FDLR, Igisirikare cy’u Burundi n’abacanshuro bakoresheje indege itagira abaderevu mu gushyigikira ingabo ziri ku butaka imirwano ikaba yari ikomeje ubwo twandikaga iyi nkuru. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umutwe wa Twirwaneho uvuga ko saa saba […]
Kabila, Katumbi, Nangaa na Kamerhe bagiye guhurira mu biganiro byateguwe na Thabo Mbeki

Abanyapolitiki benshi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), barimo uwahoze ari perezida, Joseph Kabila, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Moïse Katumbi, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro rya politiki na gisirikare rirwanya ubutegetsi AFC/M23, Corneille Nangaa, na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Vital Kamerhe, batumiriwe kuzitabira icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro nyafurika ku mahoro n’umutekano biteganijwe ku itariki […]
RDC irashidikanya ku bwenegihugu n’umubare w’impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda

Kugeza ubu, imibare igaragaza ko impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda zigera ku 83.000, ahanini bitewe n’intambara n’urugomo bimaze imyaka mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Guverinoma ya Kinshasa ivuga ko ishaka koroshya itahuka ryabo, ariko irashaka kubanza kumenya niba imibare yatanzwe na Kigali ari ukuri kandi ikanamenya niba koko ari Abanyekongo. Ku wa […]
Cabo Delgado: Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Kanama, Umuyobozi w’abashinzwe umutekano b’u Rwanda (Rwanda Security Force) ziri muri Mozambique, Maj Gen Emmy K. Ruvusha, yakiriye Umugaba w’Ingabo z’iki gihugu (FADM), Maj Gen André Rafael Mahunguane ku cyicaro gikuru cyabo, muri Mocimboa da Praia, Intara ya Cabo Delgado. Ibiganiro byabo byibanze ku kibazo cy’umutekano mu Ntara ya […]
Baltasar Engonga yakatiwe igifungo cy’imyaka 8 muri gereza

Urukiko rwo muri Equatorial Guinea rwakatiye Baltasar Ebang Engonga, wahoze ari umuyobozi ukomeye muri Leta, imyaka 8 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza amafaranga ya Leta. Nk’uko byatangajwe na Hilario Mitogo, Umuyobozi w’itangazamakuru muri Urukiko rw’Ikirenga, urukiko rwa Bioko rwahamije Engonga icyaha cyo gukoresha amafaranga yagombaga gukoreshwa mu ngendo z’akazi mu nyungu ze bwite. […]
French Montana yambitse impeta Umwamikazi w’i Dubai

Umuraperi w’Umunyamerika, French Montana w’imyaka 40, yamaze kwambika impeta y’urukundo Sheikha Mahra, Umwamikazi w’i Dubai ufite imyaka 31. Ibi byatangajwe na TMZ. Aba bombi batangaje urukundo rwabo muri Kamena 2025, hashize amezi make Mahra atandukanye n’umugabo we wa mbere, Sheikh Mana, umucuruzi w’Umwirabura wo muri UAE. Mahra na Mana bafitanye umwana w’umukobwa wavutse muri Gicurasi […]
DRC: Urukiko rwatangiye gususuma ubujurire bwa Matata Ponyo wakatiwe imyaka 10

Kuri uyu wa kane tariki 28 Kanama 2025, urukiko rw’Ikirenga rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ruratangira gusuzuma ikirego cy’ubujurire cyatanzwe na Matata Ponyo Mapon wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Congo wakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato. Iki kirego gishingiye ku cyemezo cy’urwo rukiko cyafashwe ku itariki ya 20 Gicurasi 2025, aho Matata yakatiwe igihano cy’imyaka […]
Abafana bakomerekeje umusifuzi

Mu gihugu cya Tunisie, habaye imvururu mu mukino wa shampiyona ubwo umusifuzi wo ku ruhande, Marwan Saad yakomeretswaga n’abafana. Ibi byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025, mu mukino wahuzaga CA Bizertin na Club Africain. Uyu mukino wageze ku munota wa 48 uhita uhagarikwa, nyuma y’uko Firas Chaout wa Club Africain atsinze igitego, […]
Ukraine ikomeje kwenyegeza umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC: U Burusiya

Abatoza b’abasirikare ba Ukraine hamwe n’abandi bakozi bayo b’iperereza, barashinjwa kugira uruhare mu guteza umutekano mucye mu karere k’ibiyaga bigari, by’umwihariko mu gukongeza umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Byatangajwe na Alexander Ivanov, Umurusiya uyobora Ihuriro ry’Abasirikare b’Inzobere ku Mutekano Mpuzamahanga. Ivanov yavuze ko aba bakozi ba Ukraine bashyigikira […]