20250827_214617

Kabila, Katumbi, Nangaa na Kamerhe bagiye guhurira mu biganiro byateguwe na Thabo Mbeki

Sangiza iyi nkuru

Abanyapolitiki benshi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), barimo uwahoze ari perezida, Joseph Kabila, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Moïse Katumbi, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro rya politiki na gisirikare rirwanya ubutegetsi AFC/M23, Corneille Nangaa, na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Vital Kamerhe, batumiriwe kuzitabira icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro nyafurika ku mahoro n’umutekano biteganijwe ku itariki ya 3 n’iya 6 Nzeri muri Afurika y’Epfo.

Aba banyapolitiki ba Congo batumiwe muri iki gikorwa mu gihe umutekano wifashe nabi mu gihugu cyabo. Mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, aho umutwe wa AFC/M23 wigaruriye ibice byinshi, umutekano uracyifashe nabi mu bice bimwe na bimwe nubwo amahanga akomeje gusaba ihagarikwa ry’imirwano.

Usibye aba banyapolitiki, nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique kibitangaza, ngo amadini yo muri Congo, abaminisitiri ba Félix Tshisekedi, na sosiyete sivile na bo batumiwe muri ibyo biganiro.

Iyi nkuru ivuga ko ibi biganiro byateguwe na Fondasiyo ya Thabo Mbeki, wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo.

Fondasiyo ya Thabo Mbeki yanditse ku rubuga rwa X iti: “Fondasiyo ya Thabo Mbeki, Ibiganiro Nyafurika ku Mahoro n’Umutekano. Kuva ku itariki ya 3-6 Nzeri 2025, Mount Grace Hotel and Spa, Gauteng, Afurika y’Epfo.”

Iyi fondasiyo y’uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Afurika y’Epfo igamije gushimangira ibiganiro n’ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika no gushyigikira ingamba zigamije gukemura ibibazo byugarije uyu mugabane, cyane cyane amakimbirane akoreshwamo intwaro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *