Kuri uyu Kane kuva mu rukerera mu Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo habyukiye imirwano ikaze irimo n’ibitero birimo icya drone bya FARDC, Mai-Mai, FDLR, Igisirikare cy’u Burundi n’abacanshuro bakoresheje indege itagira abaderevu mu gushyigikira ingabo ziri ku butaka imirwano ikaba yari ikomeje ubwo twandikaga iyi nkuru.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umutwe wa Twirwaneho uvuga ko saa saba z’igicuku kuri uyu wa Kane, itariki 28 Kanama ari bwo drone yagabye igitero ku basivili bo muri Rugezi, mu majyepfo ya Minembwe, aho bivugwa ko aka gace kagoswe n’imitwe itandukanye ikorana na Guverinoma ya Kinshasa ndetse icyo gitero cya drone kikaba kibasiye n’ivuriro ryaho.
Twirwaneho yagize iti: “Nkuko twabitangarije mu itangazo ryashyize ahagaragara ubushize, kuri uyu wa Kane, 28 Kanama, saa 1h00, igitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe ku baturage i Rugezi, mu majyepfo ya Minembwe, cyibasira n’ikigo nderabuzima”.
Uyu mutwe uvuga ko “iki gitero cya gisirikare cyakozwe n’abacanshuro bakodeshejwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa kugira ngo batange inkunga y’ikoranabuhanga ku ihuriro rigizwe na FARDC, Ingabo z’Abarundi, FDLR, n’inyeshyamba za Wazalendo (ziyobowe n’umugizi wa nabi uzwi cyane w’Umu MAI-MAI, William Amuri Yakutumba)”.
Biravugwa ko mbere y’igitero, itumanaho rya terefone ryose ryaciwe nkana muri Minembwe, nyuma yaho, no mu masaha yo muri iki gitondo, ibindi bitero byahujwe byibasira imidugudu y’Abanyamulenge ya Mikenge na Kahololo, mu bice bya Hauts-Plateaux byo muri Teritwari za Mwenga na Itombwe na Uvira.
Amakuru yemeza ko Kinshasa ari yo yatanze amabwiriza yo kugaba iki gitero, gisa nk’ikibasiye imidugudu yose ituwe n’Abanyamulenge mu karere ka Minembwe. “Ibi bikorwa byerekana neza ko ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Tshisekedi n’abamukikije bahisemo intambara aho gushyira imbere ibiganiro by’amahoro bya DOHA bikomeje”.
Twirwaneho iti: “Mu guhangana n’iki gitero, MRDP-Twirwaneho ikomeje kwiyemeza kurengera no kurinda abaturage b’abasivili ibyo bitero bidafite ishingiro”.
Avugana n’umunyamakuru Magarambe, Afande Rugabo wa Twirwaneho yavuze ko usibye ibitero by’uyu munsi no kuri uyu wa Gatatu ushize hiriwe imirwano.
Ati: ” Nubwo yaraye ateye (umwanzi) muri iki gitondo cy’uyu munsi, ariko ejo nabwo hari hiriwe imirwano Rugezi ndetse n’uruhande rwa Gipimo uturuka za Kabacu…abateye ni ba bandi n’ubundi abanzi b’ubwoko ni leta, FARDC hamwe na Mai-Mai abo ni bo bateye mu ruhande rwa Rugezi na za Gipimo, ni bo babyutse batera kandi mu Mikenge, mu gihe kandi leta, kuko Mai-Mai ntigira za drones, yaraye iteye mu ma saa sita z’ijoro ibirindiro byacu biri Rugezi…”
Yakomeje yamagana leta guhagarika ibyo bitero ikora mu gihe ibeshya amahanga ko iri mu mishyikirano ariko igakomeza kugaba ibitero byibasira abaturage


