Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, na we azitabira ibyo birori mu rwego rwo kwerekana ubufatanye bukomeye buri hagati y’u Bushinwa, u Burusiya na Koreya ya Ruguru, ndetse no kurwanya ubufatanye buyobowe na Amerika muri Aziya.
Kuki Kim Jong Un asuye u Bushinwa?
Kim yatumiwe na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, kugira ngo azitabire akarasisi ko ku “Munsi w’Intsinzi” mu birori biteganyijwe ku itariki ya 3 Nzeri nk’uko bitangazwa na DW.
Abayobozi b’Abashinwa bavuze ko Koreya ya Ruguru ari “umuturanyi w’inshuti” kandi bashimangira ko ibihugu byombi bisangiye amateka y’imirwano mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose. Kim yaherukaga gusura Beijing muri Mutarama 2019 ubwo yari yagiye kugirana ibiganiro na Perezida Xi Jinping.
Kuva icyorezo cya covid cyarangira, Kim yasohotse muri Koreya ya Ruguru rimwe gusa mu 2023 agiye guhura na Putin mu Burasirazuba bwa Burusiya.
Impuguke zivuga ko iyi ishobora kuba ari inshuro ya mbere ahura n’abayobozi barenze umwe icyarimwe. Abasesenguzi bo bemeza ko Kim ashaka kuzamura igihagararo cye ku ruhando rw’amahanga no kwerekana ko Pyongyang ifite inshuti zikomeye.


