Kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Kanama, Umuyobozi w’abashinzwe umutekano b’u Rwanda (Rwanda Security Force) ziri muri Mozambique, Maj Gen Emmy K. Ruvusha, yakiriye Umugaba w’Ingabo z’iki gihugu (FADM), Maj Gen André Rafael Mahunguane ku cyicaro gikuru cyabo, muri Mocimboa da Praia, Intara ya Cabo Delgado.

Ibiganiro byabo byibanze ku kibazo cy’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado. Umuyobozi w’Ingabo za FADM, Maj Gen Mahunguane, yashimye RSF ku ruhare runini bagize mu gikorwa cyo kurwanya iterabwoba.
Bashimangiye kandi ubufatanye bukomeye hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda na FADM mu kurwanya iterabwoba mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Cabo Delgado.

Aba bayobozi b’ingabo bombi bahuye mu gihe Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatatu, aho ndetse nyuma yo ubonana na Perezida Kagame, bahagarikiye ivugururwa ry’amasezerano yo kurwanya iterabwoba muri Mozambique.


