2025-08-28_23-25-46_2

Ubusinzi, imiyoborere mibi n’amakimbirane mu byatumye Musanze iba iya nyuma mu bizamini bya Leta

Sangiza iyi nkuru

Ikibazo cy’amakimbirane hagati y’abayobozi b’amashuri n’abo bakorana, imiyoborere mibi n’imyitwarire igayitse irimo ubusinzi; biri mu byagaragajwe nk’intandaro yatumye akarere ka Musanze kaba aka nyuma mu bizamini bya Leta by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.

Byagaragarijwe mu mwiherero w’umunsi umwe wahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Musanze n’inzego zirimo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Kanama.

Aka karere mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza biheruka, kabaye aka 19 mu gihugu, mu gihe mu by’icy’iciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye kabaye aka nyuma.

Imwe mu mibare yagaragajwe nk’iteye isoni muri uriya mwiherero, ni uko nko mu banyeshuri 5,637 bakoze ikizamini cy’Icyiciro cya Mbere cy’Amashuri yisumbuye, 49.7 % ari bo bonyine batsinze.

Muri aka karere kandi abanyeshuri bangana na 9.6% by’abakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ni bo bonyine bashoboye guhabwa amabaruwa abemerera kujya kwiga mu mashuri yisumbuye azajya abacumbikira.

Imibare kandi yerekana ko muri Musanze yose ibigo 28 ari byo byonyine byashoboye gutsindisha ku kigero cya 100%; muri byo hakaba harimo bitanu byonyine bya Leta cyangwa ibifitanye na yo amasezerano yo kubicunga.

Ikindi muri aka karere hari ibigo by’amashuri 16 byananiwe gutsindisha byibura ku kigero cya 50%

Abanyeshuri bagomba gusibira muri uyu mwaka bageze kuri 39% bavuye kuri 4% akarere ka Musanze kari kariho mu mwaka ushize; mu gihe mu wari wabanje hari hasibiye abangana na 12.4% by’abari bakoze ibizamini bya Leta.

Umuhuzabikorwa w’Uburezi mu ntara y’Amajyaruguru, Uwimana Augustin, yagaragaje ko Musanze nk’akarere gafite umujyi wa mbere wunganira Kigali atari yo yakabaye iya nyuma mu gihugu, ikindi akaba atari yo ifite “ababyeyi babyara abana b’abaswa”.

Uwimana yavuze ko nk’akarere ka Rulindo mu bizamini biheruka kashoboye kuba aka gatanu mu gihugu, kandi kadafite amashuri meza n’imiterere myiza kurusha Musanze.

Mu biganiro nyunguranabitekerezo byatanzwe n’abantu batandukanye mu rwego rwo gucukumbura ibitagenda neza ndetse n’uko byakemuka; abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragajwe nka nyirabayazana ituma Musanze iba iya nyuma.

Akarere ka Musanze mu isesengura kakoze kagaragaje ko bimwe mu byatumye kaba aka nyuma harimo amakimbirane; aho usanga abayobozi b’amashuri birirwa mu guhangana na bagenzi babo bakorana ndetse n’abarimo aho gusenyera umugozi umwe ngo bite ku banyeshuri.

Ibindi byagaragajwe harimo kuba hari abayobozi usanga batitabira akazi, imiyoborere mibi, gucunga nabi umutungo w’amashuri bayobora, kudasura abarimu n’ibindi.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayiranga Theobald, yagaragaje ko Musanze inafite ikibazo cyo kuba ari ko karere gafite umubare munini w’abayobozi b’amashuri ndetse n’abarimu batazi Icyongereza, kandi bakaba batagaragaza ubushake bwo kwiga uru rurimi.

Perezida w’Inama njyanama y’aka karere, Ndayambaje Michel we yavuze ko mu bikoma mu nkokora imyigishirize yo muri Musanze hanarimo ubusinzi; ati: “Hari nk’abayobozi muhura mu gitondo bakagukubita umwuka w’inzoga; ibisobanuye ko baba banyoye bakageza mu gicuku”.

Ndayambaje yunzemo ko hari n’abo usanga “bafite amacupa y’inzoga muri ‘terroirs’ zo mu biro”, ashimangira ko hari umwe azi byabayeho atifuje gutangaza amazina.

Mu byo akarere ka Musanze kashyizeho nk’ingamba zizagafasha kwigobotora biriya bibazo, harimo gufata ibyemezo bikurikije amategeko aho umuyobozi w’ishuri cyangwa umwarimu uzajya agaragaraho imyitwarire mibi azajya ahanwa cyangwa akirukanwa, guha abanyeshuri amasuzumabumenyi menshi ashoboka, ubugenzuzi mu mashuri n’ibindi.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien; yagaye cyane abayobozi b’amashuri batumye kariya karere kaba aka nyuma, abashinja ghemukira ababyeyi n’igihugu.

Ati: “Ngira ngo twese hano tubabajwe n’ibingibi…ntabwo wavuga ko uzubaka uburezi bufatika udafite ubuyobozi bukomeye; udafite ejo hazaza hakomeye…kuba Musanze ibyo tutabiha agaciro turimo turihenda…Mwahemukiye ababyeyi, muhemukira abana ndetse mwanahemukiye igihugu.”

Meya Nsengimana yabwiye bariya bayobozi b’amashuri ko n’ubwo bahemutse, nta rirarenga.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ubwo yasozaga uriya mwiherero yavuze ko yababajwe cyane n’imibare yerekana uko akarere ka Musanze kitwaye mu bizamini bya Leta.

Yibukije bariya bayobozi ko ibintu byose bihera kuri discipline, kandi ko igomba kujyana no kwitanga. Yabasabye kandi kuba mu kigo, kumenya ibihakorerwa no gutoza abo barera umurimo, ibizabafasha kuwukunda no gukorera igihugu.

Guverineri Mugabowagahunde kandi yabasabye guharanira kuba aba mbere no kubikorera, guharanira ishema ry’akarere, gukorera ku muco wo kurushanwa, kuba hafi abarezi ndetse bakamenya ko bakora inshingano uko bikwiye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *