Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa M23, Gen. Sultani Makenga, ku cyumweru tariki ya 24 Kanama yayoboye umuhango wo gusoza imyitozo ku bapolisi ba mbere b’uriya mutwe.
Ni imyitozo yitabiriwe n’abarimo abapolisi bashya binjiye muri Polisi ya M23 ndetse n’abahoze muri Polisi ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu bumenyi bariya bapolisi bahawe harimo guhoshya imvururu, gukemura ikibazo cy’urujya n’uruza, gucunga umutekano wo mu muhanda, n’ibindi.
Gen. Makenga mu mpanuro yahaye bariya bapolisi, harimo kurangwa n’ikinyabupfura cyo mu rwego rwo hejuru ndetse no kwitandukanya n’ibikorwa bibi biranga Polisi ya kera ya RDC, binyuze mu kurangwa n’ubunyamwuga bwo mu rwego rwo hejuru.
Yibukije bariya bapolisi ko ukwemerwa kwabo gushingiye ku cyizere bazagirirwa n’abaturage, ashimangira ko impinduramatwara yatangijwe na AFC/M23 ishingiye ku kurinda abaturage.
Gen. Makenga yasabye by’umwihariko abapolisi M23 yungutse kwirinda imigirire mibi irimo kunywa ibiyobyabwenge na ruswa; asaba buri mupolisi kuba inshuti y’abaturage.
Ati: “Muri Polisi itandukanye n’iya Guverinoma ya Kinshasa turimo kurwanya, iyi ni Polisi y’impinduka; Polisi y’impinduramatwara. Ndabasaba gutandukana n’iriya Polisi turimo kurwanya; cyo kimwe na kiriya gisirikare cyakubise, kikica, kikiba, kikarya ruswa ndetse kigatoteza abaturage.”
Makenga yashimangiye ko “Polisi igomba kurangwa n’ikinyabupfura cyo mu rwego rwo hejuru ndetse no kwihangana aho iri hose.”
Yabwiye bariya bapolisi kandi ko ari “indorerwamo y’umuryango wabo (AFC/M23)”, abasaba kuba “icyizere cy’abaturage”; no kuba urugero rwerekana ko batandukanye na Polisi y’ubutegetsi bwa Tshisekedi irangwa n’akajagari ndetse n’akarengane.
Yunzemo ati: “Nimwegera abaturage mukanarangwa n’ikinyabupfura, abaturage bazayoboka hanyuma umutekano muke uzimire. Gusa nimujya kure yabo mukagwa mu bitabahesheje icyubahiro, abaturage na bo bazajya kure yanyu banahinduke abanzi banyu.”


