charles_iii_n_umwamikazi_camilla_bagiye_gusura_vatican-1bfd2

Umwamikazi Camilla w’Ubwongereza yakubise igitsina cy’umugabo urukweto

Sangiza iyi nkuru

Mu gitabo gishya cyanditswe n’umunyamakuru Valentine Low, wahoze akorera The Times nk’uwakurikiraga amakuru ajyanye n’Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, hagaragaramo inkuru ivuga ko Umwamikazi Camilla, umugore wa King Charles III, hari uwashatse kumusambanya ku ngufu akiri umukobwa muto.

Iyi nkuru ishingiye ku byo Camilla ubwe yabwiye Boris Johnson mu 2008, ubwo yari Meya wa London. Ngo icyo gihe yari afite imyaka hagati ya 16 na 17, ari muri gari ya moshi yerekeza Paddington i Londres, maze umugabo utatangajwe imyirondoro atangira kumukoraho ashaka kumusambanya.

Camilla Shand (izina yari afite icyo gihe) ntiyacecetse cyangwa ngo acike intege. Yahise akuramo inkweto ndende yari yambaye ayikubitisha uwo mugabo ku myanya ndangagitsina kugeza amuretse. Ibyo ngo yabikoze akurikije inama ya nyina wamwigishije ko igihe cyose yaba ageze mu kaga, agomba gukoresha icyo afite cyose kugira ngo yirwanireho.

Igihe gari ya moshi yageraga aho yagombaga guhagarara, Camilla yahise abibwira abashinzwe umutekano, maze uwo mugabo atabwa muri yombi.

Nta kintu Ingoro y’Ubwami ya Buckingham Palace iratangaza kuri ibi byanditse mu gitabo Power and the Palace, ariko ntibyanahakanywe. Abegereye Umwamikazi bavuga ko yahisemo kutabigarukaho mu ruhame kugira ngo abantu bitamukuraho umutima wo kwibanda ku bikorwa akora byo gufasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu gihe cya vuba aha, Camilla azwi nk’umwe mu bafatanyabikorwa ba SafeLives, umuryango uharanira uburenganzira bw’abahuye n’ihohoterwa ryo mu ngo n’iry’igitsina. Asura kenshi ibigo byakira abagore n’abakobwa bahohotewe, haba mu Bwongereza no mu mahanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *