Mu gihugu cya Tanzania, umugabo witwa James yahishuye inkuru itangaje y’uko yaje gushakana n’umuvandimwe we bavukana ku babyeyi bombi batabizi, ubu bakaba bafitanye abana bane bafite ubuzima bwiza.
James yashakanye na Adeline bavukana kuri se na nyina. Ariko bakiri bato, ababyeyi babo bapfiriye mu mpanuka y’imodoka, bituma ubuzima bwabo buhinduka cyane.
Nyuma y’urupfu rw’ababyeyi, nyirakuru wabo yarabatunze ariko kubera ubukene ntiyashoboye kubarera bombi. Adeline yaje koherezwa mu w’undi muryango wamwakiriye, akurira mu kandi gace gatandukanye n’akumuvandimwe we.
Hashize imyaka myinshi, nyuma yo kurangiza amasomo, byaje kurangira James na Adeline bahuriye mu mujyi bari barimo gushakiramo imibereho. Ubusabane bwabo bwaje kuvamo urukundo, maze igihe Adeline atwite, bahisemo kubana nk’umugabo n’umugore.
Igihe kinini cyashize batarabwirana imiryango yabo. Ariko nyuma yo kubyara abana batatu, bitegura gukora ubukwe bwemewe n’amategeko, nibwo ukuri kwagaragaye. Bene wabo ba James bumvise inkomoko ya Adeline, basanga ari mushiki we bavukana ku babyeyi bombi.
Nubwo imiryango yabasabye gutandukana, James na Adeline bahisemo gukomeza kubana, bavuga ko urukundo rwabo ndetse n’abana batatu bari bamaze kubyara, byari bimaze kubahuza bikomeye. Nyuma y’ubukwe bwabo, bakiriye n’umwana wa kane.
Ubu bafite impungenge ko abana babo bashobora kuzongera guhura n’akaga ko gushakana n’abavandimwe babo batabizi. Ni yo mpamvu bari mu rugendo rwo gushaka bene wabo bose, kugira ngo babashyire mu itsinda rimwe bamenyane, bityo abana babo bazarindwe gusubiramo ayo makosa.
James na Adeline basabye ababyeyi ndetse n’abarera abana, kwita ku kumenyekanisha neza inkomoko n’imiryango, cyane cyane iyo abana bakuriye ahantu hatandukanye. Bavuze ko ibyo bizafasha kwirinda ko ibihe nk’ibi bikomeza kuba impanuka ibabaje mu miryango.


