Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 6 Nzeri 2025, i Kinshasa, Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen. Sylvain Ekenge, yasubije raporo ya Loni iherutse gukorwa ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu gishinjwa gukora mu burasirazuba bw’igihugu ku bufatanye n’inyeshyamba za wazalendo bakorana bya hafi mu kurwanya M23.
“Sinigeze mbona ibice biri muri iyi nyandiko aho FARDC ishinjwa mu buryo butaziguye guhonyora uburenganzira bwa muntu cyangwa ibyaha by’intambara. Icyibanzweho cyane cyane ni M23 na Wazalendo. FARDC ivugwa gusa kubera ubufatanye bwayo na Wazalendo. Icyakora, gukorana nabo ntibisobanura ko tubagenzura, kandi ibyaha byakozwe na Wazalendo ntibishobora kwitirirwa FARDC.”
Iyo raporo yasohowe ku itariki ya 5 Nzeri n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR), nubwo itavugwaho rumwe, igaragaza uburemere bw’ibyaha byakozwe kuva mu mpera za 2024 mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, kandi bikomeza kugeza muri Kamena 2025. Iyi raporo yanzura ko impande ziri mu makimbirane, yaba M23, hamwe na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo barimo wazalendo bakoze ibyaha bikomeye bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ibyaha bivugwa birimo kwica abasivili, iyicarubozo, kunyereza abantu, gufata ku ngufu, gusahura, no kuvana abantu mu byabo ku gahato, hamwe n’ibihumbi by’abahohotewe, biganjemo abagore n’abana.
Ku bijyanye na FARDC na Wazalendo, raporo ivuga ko bakoze ibikorwa byo kwica nkana abasivili nyuma y’imirwano, ndetse bagafata ku ngufu abagore bakanasahura abaturage ubwo babaga basubira inyuma muri Mutarama na Gashyantare 2025.
Iyi raporo kandi inatunga urutoki DRC kubera ibikorwa byakozwe n’ingabo zayo n’abafatanyabikorwa bayo, ikemeza ko byakozwe ku mabwiriza yayo cyangwa ibihagarikiye. Yerekana kandi kunanirwa kurinda abaturage ndetse no kwibasira amashuri n’ibitaro.
Mu gusubiza, Gen. Ekenge yongeye gushimangira aho FARDC ihagaze, yitandukanya n’ibyaha bishinjwa inyeshyamba za Wazalendo, anasaba ko habaho gutandukanya ubufatanye bwa gisirikare n’uruhare rutaziguye.


