Igisirikare cya Uganda cyongereye imbunda zigezweho mu ntwaro gitunze gitangira gukoresha imbunda zo kugaba ibitero zo mu bwoko bwa CZ Bren 2 zikorerwa muri Repubulika ya Tchèque, nk’uko ziherutse kugaragara zifitwe n’abashinzwe kurwanya iterabwoba. Izi mbunda twanababwira ko RDF imaze igihe izikoresha.
Ikinyamakuru military.africa gikunze gukora inkuru ku bikoresho bya gisirikare ibihugu bya Afurika bigenda byibikaho, kiravuga ko iyi ari intambwe iragaragaza ingufu igihugu gikomeje gushyira mu gushakira ingabo zacyo intwaro zizewe, zinyuranye zijyanye n’ibisabwa mu kurwanya iterabwoba ndetse n’ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu karere.

Amafoto yafatiwe mu bikorwa rusange yerekana abagize umutwe wa Joint Anti-Terrorism Taskforce (JATT) bitwaje izo mbunda, ziberanye no gukoreshwa mu mijyi no guhangana hagati y’abantu begeranye bikunze kugaragara mu bice bya Uganda ahakunze kumvikana ibitero bya hato na hato by’iterabwoba.
Nubwo umubare nyawo w’imitwe yahawe izi mbunda n’igihe zaguriwe bitaramenyekana, iri terambere rijyanye n’ubushake bw’igisirikare gitandukanye muri Afurika gishakisha uburyo n’ibikoresho bijyanye n’ibyemewe na NATO bigenda bisimbura imbunda zo mu gihe cy’Abasoviyeti.

CZ Bren 2, ikorwa n’uruganda rwa ÄŚeská zbrojovka ruherereye mu Mujyi wa UherskĂ˝ Brod (Uhersky Brod), muri Repubulika ya Tchèque, igaragaza iterambere ry’imiterere y’imbunda zo kugaba ibitero igezweho itandukanye n’ubwoko bwayibanjirije bwa CZ 805 Bren.

CZ Bren 2 yatangiye gukoreshwa muri 2015 yakemuye intenge zari zifitwe n’ubundi bwoko, nk’uburemere n’imikorere iza ari imbunda ishobora gukoreshwa mu butumwa butandukanye, aho ifite ubushobozi bwo kurasa amasasu 20,000 umunwa wayo utaragira ikibazo. ishobora gupima 2,8 kg iriho magazine yuzuye, kugeza kuri 3,05 kg cyangwa 3,25 kg bitewe n’ibindi ushobora gucomekaho nka night vision n’ibindi.


